U Rwanda rugiye gutunganya imijyi ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA kiratangaza ko u Rwanda rugiye gutunganya imijyi ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Inama yitabiriwe n'ibihugu 14 byo mu burasirazuba bwa afurika bikorana na GEF
Inama yitabiriwe n’ibihugu 14 byo mu burasirazuba bwa afurika bikorana na GEF

Ni nyuma y’uko u Rwanda rubonye inkunga y’ikigo mpuzamahanga gifasha mu iterambere ryo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe (Global Environment Facility, GEF), inkunga ya miliyoni 60 z’amadorari ya Amerika.

Byatangarijwe mu nama y’iminsi ine yatangiye mu Rwanda, ihuje ibihugu 14 biherereye mu burasirazuba bwa Afurika bikorana na GEF.

Ni ku nshuro ya karindwi ikigo mpuzamahanga gifasha mu iterambere ry’ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe GEF gifasha u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, aho no ku nshuro iheruka ya gatandatu, u Rwanda rwari rwahawe miliyoni 60 z’amadorari ya Amerika.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA Eng. Collette Ruhamya avuga ko inshuro zose zabanje uko ari esheshatu iyo nkunga yagiye ikoreshwa mu mishanga inyuranye igamije kurengera ibidukikije.

Kuri iyi nshuro Eng. Collette Ruhamya aravuga ko inkunga u Rwanda rwahawe na GEF ruzayikoresha mu bikorwa byo gutunganya imijyi yo mu Rwanda ikabasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati” Aya twayashyize mu gukora imijyi ishobora guhangana n’imihundagurikire y’ibihe. Hazaba harimo gutunganya ibishanga, uburyo imyanda yabungwabungwa neza, uburyo bwo kuyobora amazi ngo adakomeza gutera imyuzure n’ibindi, ariko tuzanareba no ku bindi igihugu cyari cyaratangiye, noneho aya mafaranga akazajya agenda atwunganira”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Global Environment Facility, Francoise Clottes avuga ko intego y’iyi nama iteraniye I Kigali mu Rwanda ari uko ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika bikorana nabo byakumva ko ari inshingano za buri wese kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, bakoresheje ubushobozi bahabwa na GEF.

Ati” Ehh buri gihugu gifite uruhare rwacyo, kandi buri gihugu ku nkunga gihabwa na GEF kigomba kugira uruhare ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kubera ko intego za GEF ni ukubungabunga ibidukikije ku isi hose, ni ukurinda umubumbe wose, urusobe rw’ibinyabuzima, kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kumenya neza ko ubutaka bwangizwa bwongera bukabungwabungwa, kugabanya uburyo abantu bahura n’ibikorerwa mu nganda, ndetse no kubungabunga amazi mpuzamahanga kuko atari ay’umuntu umwe, hakenewe uruhare rwa bose”.

Umwe mu bitabiriye iyi nama Dr Samuel Kanyamibwa avuga ko uko iminsi igenda ari nako ibidukikije birushaho kwangizwa, ari nayo mpamvu hakenewe ko bisanwa.

Dr Kanyamibwa ariko avuga ko uru ari urugamba rureba abantu bose n’abaturage badasigaye inyuma.

Ati” Uko abantu bagenda bahinga, uko bagenda batura hirya no hino, ibidukikije bigenda nabyo byangirika mbese ugasanga naho habaye ubutayu. Iyo habaye uko kwangirika rero hagomba gusanwa. Ni ibintu rero bigomba kwitabirwa n’abantu bose, n’abaturage bakabigiramo uruhare, kuko iyo batabikoze n’ibyo bashaka kugeraho mu mibereho yabo ntibabigeraho”.

Abitabiriye iyi nama bazagira n’umwanya wo gusura imwe mu mishanga irimo gushyirwa mu bikorwa na leta y’ u Rwanda ku nkunga ruheruka guhabwa ku nshuro ya gatandatu, rwashyiraga mu bikorwa muri iyi myaka ine ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo batwara amagare ntabwo biswe abanyonzi kubera kunyonga abantu (kubica) ahubwo ni uko kugira ngo igare ribashe kugenda ugomba kurinyonga (gukaraga ibirenge byaryo ukoresheje amaguru). Kubita abanyonzi rero byibutsa gusa igikorwa baba bari gukora kugira ngo igare rigende, ntaho bihuriye no kubatuka.

Joseph yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka