U Rwanda rufite umutekano wo kwakira abimukira - Suella Braverman

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yashimangiye ko u Rwanda rufite umutekano uhagije urwemerera kwakira abimukira.

Minisitiri Suella Braverman
Minisitiri Suella Braverman

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC ku Cyumweru, Minisitiri Suella yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza ifite gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda nibaramuka bageze mu Bwongereza, banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Yashimangiye kandi ko Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwasanze u Rwanda rufite umutekano usesuye, ariko yemera ko gahunda yo kurwoherezamo abimukira igifite imbogamizi zishingiye ku butabera.

Madamu Suella ntiyagize icyo avuga ku birebana n’igihe Guverinoma y’u Bwongereza iteganya kuba yakemuye ikibazo cy’ubwato butoya buzana abimukira.

Icyifuzo cya Guverinoma y’u Bwongereza, ni uko abantu bose bagera muri icyo gihugu banyuze mu nzira zitemewe, bahabwa itike yo kugenda gusa bakoherezwa mu Rwanda aho bashobora gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu bifuza.

Mu Kuboza kwa 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemeje ko iyo gahunda yubahirije ibisabwa n’amategeko, ariko icyo cyemezo kiracyakomwa mu nkokora n’ubujurire bw’abimukira.

Min Braverman hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Mukeka Clementine na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Min Braverman hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair

Minisitiri Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, ku wa 18 Werurwe 2023, aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwari rugamije kugirana ibiganiro n’u Rwanda muri gahunda y’u Bwongereza, yo kohereza abimukira.

Tariki ya 15 Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka