U Rwanda rufite amazi menshi mu kuzimu adakoreshwa – Ubushakashatsi

Mu rwego rw’ubushakashatsi ku mazi yo munsi y’ubutaka, Leta y’Ubushinwa yatunganyije amariba 58 imiryango 7784 ibona amazi meza.

Ubushakashatsi bwatangiye muri 2011 bwakorewe mu Turere twa Musanze, hacukururwa amazi yo munsi y’ubutaka ngo harebwe ingano yayo n’uburyo yabyazwa umusaruro agafasha mu gukemura ikibazo cy’abaturage batarabona amazi meza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ubushinwa mu turere twa Nyabihu, Musanze na Rubavu bwagaragaje ko munsi y’ubutaka bw’u Rwanda hari amazi menshi kandi meza ariko akaba adakoreshwa.

Mu Karere ka Musanze hatunganyijwe amariba 28, mu karere ka Nyabihu bacukurwa amariba 17, mu gihe muri Rubavu hakozwe amariba 13.

Minisitiri Biruta areba ubwiza bw'amazi yacukuwe munsi y'ubutaka
Minisitiri Biruta areba ubwiza bw’amazi yacukuwe munsi y’ubutaka

Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, akarere ka Musanze bashyikirijwe ku mugaragaro ayo mariba kuri uyu wa 07 Nzeli 2015, bashimye iki gikorwa kuko baciye ukubiri n’amazi mabi akaba intandaro z’indwara ziterwa n’umwanda.

Musabyimana Mathias, umwe mu baturage bagejejweho n’ayo mazi meza, avuga ko bagiye kongera isuku ikindi ntibazongera kurwara kubera kunywa amazi mabi bavomaga mu migezi.

Ambasaderi y’u Bushinwa mu Rwanda, Shen Young Xiang yijeje ko bazakora andi mariba nk’ayo mu minsi iri imbere kugira ngo Abanyarwanda benshi babone amazi meza.

Ambasaderi w'u Bushinwa ashyikiriza Minisitiri Biruta aya mariba nyuma yo gushyira umukono ku masezerano agenga imicungire yayo
Ambasaderi w’u Bushinwa ashyikiriza Minisitiri Biruta aya mariba nyuma yo gushyira umukono ku masezerano agenga imicungire yayo

Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Biruta Vincent, ataha ayo mariba, yatangaje ko kuyatunganya biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza babona amazi meza yo kunywa no gukoresha.

Minisitiri Biruta yakanguriye abaturage kubungabunga ayo mariba kugira ngo atazangirika. Yagize ati “Amariba mushyikirijwe…namwe murasabwa kuyitaho, mukayagirira isuku atazononekara, byaba ngombwa mugateganya no kuyasana.”

Ibarura rusange rya 2012 ryagaragaje ko 73% by’Abanyarwanda ari bo babona amazi meza. Urugendo rwo kugeza amazi meza ku Banyarwanda rukaba rugikomeje.

Minisitiri Biruta avuga ko mu ngamba zafashwe harimo gukomeza gucukura ayo mazi ava mu kuzimu no gufata amazi y’imvura ava ku mazu.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

nifuza ko ahantu hose hashyizwe amazi hashirwaho water user organization yabayakoresha byazafasha kuramba kwibyobikorwa,naho bitari byazahagezwa vuba kubera ubuvugizi.

kizito yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Erega n’unundi u Rwanda rurakize kumutungo kamere cyanecyane amazi, ahubwo Reta ishiremo imbaraga ikemure ikibazo cy’amazi kigaragara mucyi

Sam Soza yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Barakoze kutwegereza amazi ntibyari byoroshye. Ariko uwashaka kuyicukuriza byamuhagarara angahe?

steve yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Turashimira cyane leta y’u Rwanda idahwema kugiriraneza abaturage bayo, ibi bigaragaza ko ubuyobozi twitoreye buzirikana abobuyobora. aya mazi azacemura byinshi pe.

Molly Ingabire yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Felistation kuba turage ba musanze, ayo mazi nabafashe kugira isuku inoze no kwirinda zimwe mundwara zandurira mu mazi bazi.

Lillian Umwali yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka