U Rwanda rufite abanyamwuga mu icungamari batagera ku 10% by’abakenewe

Ubuyobozi bw’ikigo cya ICPAR gishinzwe guteza imbere ubunyamwuga mu bacungamari, butangaza ko u Rwanda rufite icyuho mu bakora icungamari b’umwuga, kuko abahari batagera kuri 10% by’abakenewe.

Abacungamari barimo kongererwa ubumenyi
Abacungamari barimo kongererwa ubumenyi

Mu Rwanda habarurwa abakora icungamari ry’umwuga batarenze 800, mu gihe hakenewe nibura ibihumbi 10, icyakora hari amahirwe ko icyo cyuho gishobora kuvaho kuko ngo hari abanyeshuri barenga 5,000 barimo kwiga.

Umuyobozi wa ICPAR, Amin Miramago, yabwiye Kigali Today ko imwe mu mpamvu ituma abanyamwuga benshi bataboneka mu icungamari kandi bakenewe, biterwa n’imyumvire yirengagiza ko abafite icyemezo cy’abanyamwuga mu icungamari batajya babura imirimo.

Agira ati “Ikibazo tubona biterwa n’imyumvire y’ababyeyi, kuko umubyeyi yishyurira umwana kaminuza akumva ko birangiye, nyamara kwiga ntibirangira, hakenewe ko nyuma yo kwiga Kaminuza, umubyeyi amufasha no gukora ibizami bituma aba umunyamwuga.”

Miramago avuga ko umunyamwuga mu icungamari aho yongererwa ubumenyi bumufasha kujyana n’isi no gutegurira ahazaza heza ibigo bakorera, u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi bigomba gushyirwa mu bikorwa mu nzego zose harimo n’icungamari kuko ishoramari ridafite abacungamari b’umwuga ritaramba.

Agira ati "Ubu ibihugu byose birimo gushyira imbere ishoramari, kandi iyo umushoramari aje abanza kureba niba azabona abakozi bamufasha mu bikorwamo, nk’abakora icungamari ry’umwuga bamufasha mu igenamigambi. Niyo mpamvu duhamagarira ababyeyi gufasha abana kwiga amasomo abafasha kubona akazi kandi icungamari ry’umwuga rirakenewe."

Ahereye ku mibare mu karere, Miramago agaragaza ko u Rwanda rufite icyuho mu bacungamari b’umwuga, kuko igihugu cya Kenya gifite abagera ku bihumbi 30.

Ku bibazo birebana no kuba mu Rwanda abiga ibaruramari n’icungamari ari benshi, Miramago avuga ko kurangiza Kaminuza bidatuma umuntu aba umunyamwuga, ahubwo hari ibizami bigaragaza ko ashoboye kandi ari umunyamwuga. Avuga ko nk’uko abiga ubuganga bakora ikizami kigaragaza ko bashoboye, hakenewe ko n’abarangiza Kaminuza mu icungamari nabo bakora ibyo bizami.

Kimwe mu byatuma abacungamari b’umwuga biyongera harimo gukorana na Kaminuza zigisha ayo masomo, Miramago akavuga ko ibyo byatangiye.

Hagendewe ku mibare y’abakoze ibizami byo kuba abacungamari b’umwuga muri 2022, igaragaza ko abanyeshuri 1,248 aribo babikoze, harimo 912 bari mu cyiciro cya CPA, naho 336 barimo bashaka CAT, hari hiyandikishije abantu 1,506 bavuye ku 1,117 muri 2021.

Iyo mibare igaragaza ko muri 2022 abashaka icyiciro cya CPA biyongereye bava kuri 44% bagera kuri 48%, naho abashaka CAT bavuye kuri 38% bagera kuri 52%.

Bamwe mu mpugucye batanga ibiganiro ku gukora icungamari ry'umwuga
Bamwe mu mpugucye batanga ibiganiro ku gukora icungamari ry’umwuga

Iyo mibare igaragaza ko abacungamari b’umwuga biyongera n’ubwo umubare w’abakenewe ukiri munini.

Miramago avuga ko kuba abacungamari b’umwuga bakiri bakeya, bituma haboneka ibyuho muri raporo zigaragazwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta, kuko abahari badahagije.

Ikigo cya ICPAR gitanga ubumenyi butandukanye ku bakora icungamari ry’umwuga, ndetse abarenga 200 barimo guhabwa ubumenyi mu Karere ka Rubavu ku birebana n’uburyo abacungamari bakora igenamimbi mu bigo bakoreramo no kwigira kuri COVID-19, ibigo bikarushaho kwizigamira no gukoresha ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibi sibyo mbona Leta ikwiye gufungura amaso. Ni gute dufite ama universite umuhuro yigisha ngo business administration ariko abantu bakarangizamo badafite izi qualifications ...kuko ibi bitigishwa abantu biga accounting; umuntu akamara imyaka ine ngo yiga accounting akavamo KANDI AHAWE DEGREE ARIKO NGO NTA ACCOINTING AZI !! UBWO SE SI UGUTA IGIHE!! IBI KABISA BIKWIYE GUHINDURWA KUKO NJYE MBIBONAMO BUSINESS!!! LETA NI ITEGEKE UNIVERSITES ZIGISHA ACCOUNTING UMUNTU AJYE AZISOZA ARI UMUNYAMWUGA!!! SINON NTACYO ZABA ZIMAZE PE!!

Kamali yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka