U Rwanda ntiruzihanganira abica ubumwe bwacu - Perezida wa Sena
Perezida wa Sena, Hon François Xavier Kalinda, avuga ko u Rwanda rutazihanganira abantu bica ubumwe bw’Abanyarwanda, abakwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe, mu Ntara y’Iburasirazuba ukaba wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Hon Kalinda, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, ahakozwe uwo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mwulire, ndetse hanakorwa umuhanda ujyayo ureshya n’ibilometero umunani (8km).
Perezida wa Sena, yibukije abitabiriye umuganda ko hatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati "Turashaka guca intege abantu bakwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko iki ni icyaha gikomeye. Igihugu cyacu ntikizihanganira abantu bica ubumwe bwacu. Imiyoboro y’ikoranabuhanga tuyikoreshe ducengeza ubumwe bw’Abanyarwanda."

Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasabwa kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, dufata mu mugongo abatishoboye.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire, ahakorewe Umuganda rusange, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 27 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe, bisobanura ubukana yakoranywe kuri uyu musozi uri kubakwaho Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere.
Mu Karere ka Bugesera bo bifatanyije na Senateri Mukabarisa Donatille, mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe, wibanze mu gusukura ikimenyetso cy’Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro (bitaga CND) mu 1994 mu Murenge wa Ntarama.
Mu Karere ka Gatsibo, Ubuyobozi bw’Akarere, Abasenateri n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kiziguro, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kiziguro.
Nyuma y’Umuganda hatanzwe ubutumwa bwibanze ku gukomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Akarere ka Kayonza, umuganda wibanze ku gusukura inzibutso za Jenoside uko ari zirindwi, hanasiburwa imiyoboro y’amazi ku mihanda, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa ku kwita ku isuku n’isukura, umutekano, kubungabunga ibikorwa remezo, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwirinda amakimbirane no kwikura mu bukene.
Akarere ka Kirehe bo bifatanyije na Senateri Bideri John Bonds, ahakozwe isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye no ku nkengero yarwo.
Nyuma y’umuganda, abaturage basabwe kuzitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, birinda ingengabitekerezo yayo. Banakanguriwe ariko kugira isuku no gukora hagamijwe kwikura mu bukene.
Mu Karere ka Ngoma, bifatanyije n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, Irere Claudette, mu gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.

Irere usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Ngoma, yahaye ubutumwa abitabiriye umuganda bwo kuzitabira ibikorwa byose byo Kwibuka, bakarushaho no kwita by’umwihariko ku barokotse Jenoside babaha ubufasha bukenewe.


Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza
Nitwa MUSHUMBA
Ndashimira cyane nivuye inyuma
Nyakubahwa H.E Paul KAGAME
Yadukuye habi cyane aho igihugu cyaari indaro y’ubugome n’ubwicanyi byatumye bamwe mubanyarwanda bahunga. Abenshi bidutera kuvukira mumahanga twagombye kuvukira mugihugu cyacu. Ariko Imana yatwohererje malaika murinzi akaba n’umucunguzi w’abanyarwanda akabere icyarimwe icyungo cy’abanyarwanda, bamwe mumpunzi baratashye bafatanya nabo basanze batangira kubaka imitima yabo Ari Nako bubaka igihugu cyacu. Natwe nk’urubyiruko ntituzahwema kubaka igihugu cyacu cyiza cyaba sogokuruza.
Benshi mubakambwe batubwira ko Umwami yari ipfundo ry’abanyarwanda none ntibiri kuba amateka mumaso yacu kuko baduhaye umurage umusimbura wabo
Paul KAGAME nawe wabaye ipfundo ryacu
Natwe turako uko dushoboye koze kugira Ngo igihugu gikomeze kuganza muruhando mpuzamahanga
Murikigihe tugiye kwibuka kunshuro ya 31 ndasaba urubyiruko kuba aritwe dufata iyambere mukubaka ubumwe,ubudaher
Dufatanyije nigihugu ntacyatunanira, niyo USA,EURO,RUSSIA n’abandi bafite imbaraga bateranya ibyo batunze muntwaro ntibyanganya nimbaraga,ubuhanga nubumenyi twavomye kwa H.E Paul KAGAME iriba rikama haba kuzuba cg kumvura muntambara cg mumahoro turavoma ntakwikanga.
Murakoze murakarama
Turabashimira kumakurumudahwemakutugezaho