U Rwanda ntiruzatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano mu Karere - Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano mu Karere ruherereyemo.

Ni ubutumwa yatangiye mu Nama Mpuzamahanga ya 9 ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD9), irimo kubera i Yokohama mu Buyapani.
Muri iyi nama, Minisitiri Nduhungirehe yanitabiriye ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Guharanira Agaciro n’Umutekano bya Muntu.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika no hanze yayo, ku bufatanye bw’Imiryango ya EAC, SADC na Afrika yunze Ubumwe (AU), mu rugendo rushyigikira igisubizo kirambye ku mahoro n’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati “Izo mbaraga zikomeje gushyigikirwa n’inzira ya Dipolomasi y’Amasezerano y’Amahoro ya Washington, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’Ibiganiro bya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kutazatezuka ku kuba umufatanyabikorwa mu gushaka amahoro muri Afurika, aho rutanga ubutabazi bwibanda ku mutekano w’abasivili.
Ati “Ku busabe bw’ibihugu dufatanya, twohereje Ingabo muri Repubulika ya Santrafurika na Mozambique, kandi dukomeje gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Santrafurika. Izo ngero zishimangira imbaraga Igihugu cyanjye gishyira mu kwiyemeza gushaka ibisubizo nyafurika ku bibazo bya Afurika.”

Inama mpuzamahanga ya cyenda yiga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development - TICAD) yatangijwe mu 1993 na Guverinoma y’u Buyapani, mu rwego rwo guteza imbere Afurika, kwimakaza amahoro n’umutekano binyuze mu gushimangira umubano n’ubufatanye mpuzamahanga.
Iyi nama iba buri myaka itatu ije ikurikira iheruka kubera muri Tunisia muri Kanama 2022, ifatwa nk’urubuga rw’ibitekerezo ku ngamba z’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ikaba itegurwa na Guverinoma y’u Buyapani ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Banki y’Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|