U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zitahuke.

Perezida Kagame na Perezida Lungu mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida Kagame na Perezida Lungu mu kiganiro n’abanyamakuru

Zambia ni kimwe mu bihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zirimo n’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku myaka mike ishize u Rwanda na Zambia byagize ubucuti bukomeye bwavuye muri politiki bugera no mu mikoranire y’ubukungu.

Byatumye hari abibaza impamvu gahunda yo gucyura impunzi ziri muri iki gihugu itihutishwa ndetse n’abakekwaho Jenoside bahihishe bakagezwa imbere y’ubutabera.

Gusa Perezida Kagame yamaze impungenge ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gushyira igitutu kuri Zambiya kuri iki kibazo.

Yavuze ko u Rwanda rwimakaje inzira y’ibiganiro kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti unyuze impande zombi.

Yabitangarije mu kiganiro we na Perezida Edgar Lungu bagiranye n’abanyamakuru, mbere gato y’uko asoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Byose ni amahitamo kuko ntiwahatira umuntu ubwenegihugu cyangwa ngo umuhatire gusubira iwabo utarebye niba bimwe mu byifuzo bye byarubahirijwe. Natwe ni muri urwo rwego u Rwanda rwagiye ruganira n’ibihugu bitandukanye.

“Ndizera kandi ko biri mu nzira bikorwa kandi impande zombi zibyumvikanaho, kuko n’abandi bafatanyabikorwa bagombwa kugaragaramo nk’abo mu Muryango w’Abibumbye bashinzwe iby’impunzi. Si ikibazo cy’ibihugu bibiri gusa.”

Perezida Lungu, uvugwaho ko igihugu cye gicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyafunguye imiryango kititaye ku binjira kuko bose baje basaba ubuhunzi.

Gusa yongeyeho ko Zambia yiteguye gufatanya n’u Rwanda kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bahihishe bagezwe imbere y’ubutabera.

Ati “Abanyarwanda twakiriye guhera mu 1994 ni Abanyarwanda baje ari impunzi ariko ntitwari tuzi ibyo basize bakoze kuko ntitwari aha (mu Rwanda). Ariko imiryango mpuzamahanga na UN bagiye badufasha gushyiraho uburyo bwo gutandukanya impunzi zari zarakoze ibyaha n’izari abere.”

Yavuze ko igihugu cye nta kibazo gifite cyo gufasha u Rwanda na UN gukurikirana Abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside bari mu gihugu cye. Anizeza ko Zambia itazacumbikira iteka ryose abantu bahaba nta mpamvu ifatika itumye batura.

Mbere y’uko Perezida Lungu asoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, hanabayeho gushyira umukono ku masezerano anyuranye hagati y’ibihugu byombi. Mu yasinywe harimo ay’ubutwererane yashyizweho imikono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guterana inkunga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, amasezerano y’ubufatanye hagati z’urwego rw’abikorera mu Rwanda n’urwa Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka