U Rwanda ntiruzabuza impunzi z’Abanyekongo gutaha iwabo - Perezida Kagame

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ititaye ku mpunzi zayo ziri hano mu Rwanda, rutazazibuza gutaha iwabo mu buryo bwose zihitiyemo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Mu nkambi ziri hirya no hino mu turere tw’u Rwanda harabarizwa impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 70, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Mu byumweru bishize izo mpunzi zakoze imyigaragambyo zamagana ubwicanyi zumvise ngo bukorerwa Abatutsi mu gihugu cyazo, zinasaba Leta ya RDC gukora ibishoboka zigataha iwabo kuko ngo zirambiwe ubuhunzi.

Perezida Kagame na we yabitinzeho avuga ko Umuryango w’Abibumbye na DRC by’umwihariko, basa n’abirengagije izo mpunzi ndetse bakaba batemera ko ari Abanyekongo, ahubwo bashaka kubatwerera u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutazemera gukomeza kwikorera umutwaro n’inshingano bya Congo, kuko na rwo ngo rwifitiye ibyarwo bibazo rugomba guhangana na byo.

Asaba Imiryango mpuzamahanga na Congo by’umwihariko, gushyiraho uburyo izo mpunzi zasubira iwabo mu mutuzo no mu cyubahiro, kandi ko uko byagenda kose ngo ntawazibuza gutaha.

Perezida Kagame ati "Uko byagenda kose u Rwanda ntiruzababuza gutaha iwabo mu buryo bwose bihitiyemo."

Perezida Kagame yashimiye imbaraga Leta y’u Burundi yatangiye gushyira mu gushaka gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, aho abayobozi b’icyo Gihugu baherutse gusura inkambi ya Mahama, ndetse hakaba na benshi muri izo mpunzi bakomeje gutaha iwabo.

Umukuru w’Igihugu yakomeje kwamagana uburyo imiryango mpuzamahanga ifatanyije na Leta ya Congo, badashaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu, bagahoza ku nkeke Leta y’u Rwanda.

Yavuze kandi ko u Rwanda rutazigera rwemera ko Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, zihungabanya umutekano warwo ku mupaka rusangiye na RDC.

Umukuru w’Igihugu akaba yijeje Abanyarwanda ko bazakomeza kugira umutekano usesuye mu mwaka wa 2023, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu by’ibituranyi mu kubaka amahoro arambye mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka