U Rwanda ntirushobora kongera kubakirwa kuri rubanda nyamwinshi - Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Itorero Indangamirwa kurwanya ingengabitekerezo y’abashaka kugarura ubutegetsi bushingiye kuri rubanda nyamwinshi.

Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda rudashobora kongera kubakirwa kuri rubanda nyamwinshi
Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda rudashobora kongera kubakirwa kuri rubanda nyamwinshi

Uru rubyiruko 494 rugizwe n’ababa mu mahanga, abarangije kwiga mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu Rwanda, ababaye indashyikirwa mu rugerero rw’inkomezabigwi (icyiciro cya 11), abayobozi b’urubyiruko, hamwe na ba rwiyemezamirimo bakiri bato, barimo gutorezwa mu kigo cy’ubutore cy’i Nkumba mu Karere ka Burera.

Muri icyo kigo, Intore zihatorezwa Amateka y’Igihugu, Umuco n’Icyerekezo, bakabitozwa mu buryo bw’ibiganiro, akarasisi n’imikino njyarugamba, aho 70% by’iyo myitozo iba ari igisirikare.

Uru rubyiruko rwaje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024, aho Minisitiri Dr Bizimana yabaganirije ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni kugeza ubu.

Dr Bizimana avuga ko abakoloni cyane cyane Ababiligi, bazanye amacakubiri bakuye iwabo, barema amoko mu Rwanda, ari ho ngo hakomotse amashyaka ya CDR, PARIMEHUTU na MRND ya Mbonyumutwa, Kayibanda na Habyarimana.

Urubyiruko rw'abagize itorero ry'Indangamirwa icyiciro cya 14
Urubyiruko rw’abagize itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 14

Dr Bizimana avuga ko abana b’abashinze ayo mashyaka bari mu mahanga, ngo bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yuzuyemo amacakubiri n’urwango, akaba ari ho ahera asaba urubyiruko kurwana iyo ntambara ikorerwa ahanini kuri murandasi.

Yagize ati "Hari abakivuga ko u Rwanda rugomba kongera kubakirwa kuri rubanda nyamwinshi, kandi nyamara ibyo ntibishoboka, u Rwanda ni urwacu twese, mugomba no kubiharanira kugira ngo aba PARIMEHUTU, aba CDR, aba MRDN bafite iyo mitekerereze batakongera kubavangira ngo bababuze Igihugu cyiza gifite umudendezo n’iterambere."

Uwitwa Niyigena Jean Bonheur wabaye indashyikirwa mu rugerero rw’inkomezabigwi, avuga ko agiye gufasha bagenzi be kutajenjekera ikibazo cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo azajya ahamagarira abantu gusura inzibutso za Jenoside.

Niyigena ati "Baze bige, hanyuma naza akavuga ngo ’ntabwo Jenoside yabaye’, azatubwira niba iriya mibiri yarishyizemo hariya, hari bagenzi banjye nasize iyo mu mirenge, ngiye kubafasha kumva ko abo bapfobya bakora ibyo batazi, nzababwira ko Jenoside yabaye kandi yateguwe."

Uru rubyiruko rwiyemeje kwamagana abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uru rubyiruko rwiyemeje kwamagana abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Marie Chance Uwirerewenimana wabaye rwiyemezamirimo akiri muto, akaba yorora inkoko n’ingurube kandi akaba ari n’umuvuzi w’amatungo, avuga ko azahesha u Rwanda isura nziza mu gufasha bagenzi be gutera imbere bakava mu bukene.

Ati "Urabona urubyiruko rwinshi nta kazi, baba bashaka amafaranga, inzira ndimo ntabwo ndagera ku rwego numva nifuza kugeraho, ariko nindugeraho hari benshi nzafasha, cyane ko n’ubu hari abo natangiye gufasha."

Abagize itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 14 basubiye i Nkumba bamaze no gusura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka