U Rwanda ntirukeneye gushorwa mu ntambara - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rudakeneye gushorwa mu ntambara zitari ngombwa, kandi ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro nk’umuti watuma ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikemuka.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu kiganiro yagiranye na RBA, avuga ko u Rwanda rudashaka intambara kandi ko Congo yagombye guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi.

Abivuze nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, abasirikare ba Congo (FARDC) binjiye ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka w’ibihugu byombi i Rusizi, bakarasa ku mupaka w’u Rwanda, ingabo zarwo zikabasubiza bagasubira iwabo.

Ati “Nta ntambara dushaka ariko Congo nidutera tuzitabara, kuko bimaze kugaragara kenshi idushotora. Icyo twabwira Abanyarwanda ni uko nta ntambara ihari, nta ntambara dushaka ariko niba u Rwanda rutewe ruzitabara, niba rushowe mu ntambara ruzayirwana, biriya rero ni ubushotoranyi bukomeje.”

Mukuralinda yavuze ko Guverinoma ya Congo ikomeje gushotora u Rwanda, nk’ikimenyetso cy’uko idashaka ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwayo kibonerwa umuti.

Ati “Binahura n’ibyo tumaze iminsi tuvuga ko iyo tugiye mu masezerano ya Luanda, ibyo Congo isabwa byose ntabyo yakoze, niba rero ntabyo ikoze ikabona nta gihinduka, irimo iragerageza gushotorana.”

Si ubwa mbere ubushotoranyi nk’ubu bubaye ku ruhande rw’Ingabo za Congo, kuko muri Kamena 2022, umusirikare wayo yarashwe ubwo yinjiraga ku mupaka wa ‘Petite Barrière’ mu Karere ka Rubavu, arasa ku bapolisi bari mu kazi k’umutekano no ku baturage bambukaga umupaka.

Mu Ugushyingo 2022, umusirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda nabwo yarenze imbibi.

Mu bihe bishize kandi indege y’intambara ya RDC yinjiye mu Rwanda inshuro nyinshi, ndetse iza kuraswaho, isubira inyuma.

Alain Mukuralinda asanga ko ibi bikorwa byose bigamije gushotorana, ariko u Rwanda rugakomeza kubyitwaramo neza rushyira imbere inyungu zo kurinda umutekano n’ubusugire bwarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka