U Rwanda nta mpungenge rufite zo kwishyura imyenda rufata

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu, ku buryo nta mpungenge rufite zo kwishyura, nk’uko yabitangarije Abadepite ubwo yabasobanurirrana Ingengo y’Imari ya 2021-2022 kuri uyu wa Kabiri.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Mu mwaka ushize u Rwanda rwahawe umwenda (inguzanyo) w’amafaranga arenga miliyari 334 yo kunganira Ingengo y’Imari yanganaga na miliyari 3,464.8 ubu rukaba ruzahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 651 azunganira Ingengo y’Imari y’uyu mwaka ingana na miliyari 3,808.

Depite Ndangiza Madina yabajije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi niba izo nguzanyo zidateye impungenge ku buryo u Rwanda rwananirwa kuzishyura.

Yagize ati “Ndibaza niba aya mafaranga dufata nk’inguzanyo, ese nta mpungenge zihari zijyanye n’ubwishyu, kubera ko akenshi haba haziyongeraho n’inyungu? Nagira ngo Nyakubahwa Minisitiri adufashe twumve niba nta kibazo gihari”.

Dr Ndagijimana yasubije ko inguzanyo ziva hanze y’igihugu zagabanutse kandi muri uyu mwaka ngo zizakomeza kugabanuka ahubwo hakaziyongera impano u Rwanda ruzahabwa, kandi ko nta mpungenge zihari ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura.

Dr Ndagijimana yagize ati “Muri rusange ishusho yacu mu bijyanye n’umwenda w’Igihugu ntabwo duhagaze nabi, dufite umwenda uri ku gipimo cyiza cy’ubushobozi bw’igihugu, icya ngombwa ni uko inguzanyo zikoreshwa mu bikorwa by’ingirakamaro bizamura ubukungu bikongera ubushobozi bwo kwishyura iyo myenda”.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Ingengo y’Imari ya Leta yamaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) kuri uyu wa kabiri, izafasha Leta kuzamura ubukungu kuva ku rugero rwa 3.4% bugezeho muri uyu mwaka, kuzagera kuri 5.1% mu mwaka utaha wa 2021-2021.

Iyi Ngengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 3,808 izakurwaho agera kuri miliyari 2,234 akazashorwa mu bikorwa biteza imbere ubukungu budaheza nk’uko Insanganyamatsiko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibiteganya.

Muri ibyo bikorwa hazabamo ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, kubungabunga umutungo kamere, guteza imbere inganda, gutanga amashanyarazi n’amazi mu baturage, gukora imihanda hamwe no kubaka ibyambu n’ibibuga by’indege (cyane cyane icya Bugesera).

Hari n’igice cy’Ingengo y’Imari ingana na miliyari 1,034 azateza imbere Inkingi y’Imibereho myiza, aho ibikorwa bizibandwaho ari ukubaka amashuri n’amavuriro, gushaka abarimu bashya no guhugura abaganga, kugaburira abana ku mashuri n’amarerero kubakira, abatishoboye hamwe no kurwanya ihohoterwa.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuriye Inteko ko hari n’amafaranga angana na miliyari 538 azafasha Inkingi y’Imiyoborere myiza haba mu kunoza serivisi mu nzego z’ubuyobozi, guteza imbere ikoranabuhanga harimo n’irizahuza Imirenge SACCO, kubaka no kwagura amagereza na Sitasiyo za Polisi.

Dr Uzziel Ndagimana avuga ko u Rwanda kugeza ubu rushoboye kwihaza mu Ngengo y’Imari ku rugero rungana na 84%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka