U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wacu - Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambike, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Gihugu cye mu bikorwa birimo iterambere ry’ubukungu, ariko cyane cyane mu by’umutekano.

Minisitiri Cristóvão yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo we n’itsinda ayoboye ririmo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane na CP Fabião Pedro Nhancololo, ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano muri Polisi y’Igihugu, basuraga icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Minisitiri Cristóvão Artur Chume n’intumwa ze, bakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga .
Aba bayobozi b’inzego z’umutekano za Mozambique, uretse ibiganiro bagiranye ku ruhande rwa Minisiteri y’Ingabo ndetse n’ubuyobozi bwa RDF, basobanuriwe kandi ibijyanye n’uburyo umutekano uhagaze mu Karere n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, ndetse no hanze yawo.
Minisitiri Cristóvão Artur Chume aganira n’itangazamakuru, yavuze ko uruzinduko barimo mu Rwanda rw’iminsi itatu, ahanini rugamije gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’amahoro n’umutekano hagati ya Mozambique n’u Rwanda, ndetse ashimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri Mozambike mu nzego zitandukanye, harimo gusigasira umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado byagize uruhare runini mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo Ntara, bituma abaturage bari barakuwe mu byabo babigarukamo. Yashimangiye kandi ko ibyo bikorwa bizarushaho gushegesha inyeshyamba.
Minisitiri Cristóvão yashimye ubutwari n’ubwitange by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu gushyigikira abaturage ba Mozambique.
Usibye ibikorwa bihuriweho, Minisitiri yavuze ko Mozambique n’u Rwanda bifatanya mu zindi nzego zihuza Ingabo, harimo amahugurwa no guhanahana amakuru, ati “Ikibazo giteye inkeke duhuriyeho mu Karere ni iterabwoba.”
Minisitiri Cristóvão Artur Chume n’intumwa ze muri uru ruzinduko batangiye mu Rwanda, basuye kandi urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho basura n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|