U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi - Umuvugizi wa Guverinoma

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite ikibazo ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza, uvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye gishobora kwakira abasaba ubuhungiro.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, urwo rukiko rwafashe umwanzuro ubuza Leta y’u Bwongereza kwihutira kohereza mu Rwanda abimukira, aho ruvuga ko hari ibyago by’uko ngo basubizwa mu bihugu bahunze bavamo.

Umucamanza uyobora Urukiko, Ian Burnett yavuze ko hari ibyo u Rwanda rukeneye kubanza guhindura, kugira ngo rube Igihugu gitekanye mu bijyanye no kwakira abimukira n’impunzi.

Itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuguruza umwanzuro w’urwo rukiko rivuga ko umutekano w’u Rwanda mu bijyanye no kwakira abimukira n’impunzi, wemejwe n’inzego mpuzamahanga zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Iryo tangazo rigira riti "Dufite ikibazo ku mwanzuro uvuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku bimukira n’impunzi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi, bikaba byemezwa na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga, ko turi intangarugero mu kwakira impunzi".

Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite uruhare rukomeye mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku Isi, kandi ko Abanyarwanda ngo bazi icyo bivuze "guhunga iwanyu no gutangira ubuzima bushya mu kindi gihugu".

U Rwanda ruvuga ko rwubatse ahantu hatekanye, hakwiye kandi hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira n’amahirwe nk’Abanyarwanda, kandi ko
buri muntu wahimuriwe hashingiwe ku bufatanye (bw’ibihugu) bizamuviramo inyungu.

Itangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma rikomeza rivuga ko u Rwanda rukomeje gukora ibisabwa byose kugira ngo ubufatanye (rwagiranye n’u Bwongereza) bugerweho.

Iryo tangazo rivuga ko gahunda mpuzamahanga yita ku bimukira irimo kunanirwa kurengera imbabare, no kurwanya abagizi ba nabi bakomeje kongera imbaraga mu gushimuta abantu.

U Rwanda ruvuga ko igihe cyose abimukira bazagera mu Gihugu rubahaye ikaze, kandi ruzabagenera ubufasha bukenewe mu kubaka ubuzima bushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimirar ibyo umuvugizi wa governoment yurwana avuga nibyo rwose teramushyigikiye cyanneee bazageho bemere nabataremera bazemera murakoze

ineza yanditse ku itariki ya: 15-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka