U Rwanda ni ishusho y’ibyo twifuza kubona muri Afurika - Strive Masiyiwa

Strive Masiyiwa umuherwe wo mu gihugu cya Zimbabwe, yatangaje ko u Rwanda ari ishusho rya nyaryo ry’Ibyiza abanyafurika bifuza kubona ku mugabane wabo.

Strive Masiyiwa uri hagati yavuze ko u Rwanda ari ishusho ry'ibyo bifuza kubona muri Afurika
Strive Masiyiwa uri hagati yavuze ko u Rwanda ari ishusho ry’ibyo bifuza kubona muri Afurika

Yabitangaje mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi 23, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeli 2018.

Strive Masiyiwa yari umwe mu bisi bari bitabiriye uwo muhango, ibyo akaba yabivuze nyuma yo kwita umwana w’ingagi " Ishusho".

Strive Masiyiwa yise Umwana w'Ingagi Ishusho
Strive Masiyiwa yise Umwana w’Ingagi Ishusho

Undi mwisi watangaje abantu muri uyu muhango ni Dr. Olusegun Obasanjowahoze ari Perezida wa Nigeria, wise umwana w’ingagi rimwe mu mazina ye, ari ryo " Aremu". Iri zina ngo risobanura ko "Buri mwana wese aba ari ingirakamaro mu muryango we."

Dr. Olusegun Obasanjo yise umwana w'Ingagi rimwe mu mazina ye 'Aremu"
Dr. Olusegun Obasanjo yise umwana w’Ingagi rimwe mu mazina ye ’Aremu"

Dore abandi bise amazina Ingagi, n’amazina buri wese yahaye ingagi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwo mugabo Strive MASIYIWA ntabwo yibeshe maze kwumva benshi bavuga nkawe kandi biragaragara

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 9-09-2018  →  Musubize

vive rwanda

edouard yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

Nibyo koko,u Rwanda rurimo gutera imbere cyane.Iyo urebye Kigali,ukareba n’indi mijyi nka Kinshasa,Brazaville,Kampala,etc...usanga nta 1/2 bafite mu bwiza ugereranije na Kigali.Ubwiza bwa Kigali,bujye butwibutsa Paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 dutegereje.Hanyuma dushake imana cyane kugirango tuzayibemo.Kubera ko abantu batita ku bintu byerekeye imana batazayibamo.Niko byagendekeye abantu bose bali batuye isi batitaga ku bintu byerekeye imana ku gihe cya Nowa.Bose imana yarabarimbuye,isigaza abantu 8 gusa bayishakaga.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Matayo 24:37-39.

Mazina yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka