U Rwanda ni imbuto y’ubutwari bw’Abarwitangiye: Uko Perezida Kagame yunamiye Intwari Umwaka ushize

Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.

Perezida Kagame yunamira Intwari z'igihugu umwaka ushize
Perezida Kagame yunamira Intwari z’igihugu umwaka ushize

Ubusanzwe ibi birori byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, byabimbutirwaga n’Umuhango wo kunamira izo Ntwari ubera ku gicumbi cyazo, uwo muhango ukaba ukorwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Muri uyu mwaka uyu muhango ntiwakunze, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid19, ndetse na Guma mu Rugo u Rwanda rurimo muri iyi minsi.

Nubwo uyu muhango utabaye, Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda bubifuriza umunsi mwiza w’Intwari ndetse anabakangurira gutera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye igihugu zikakigeza aheza hifuzwa na benshi.

Intwari z’u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo , Imanzi, Imena, Ingenzi.

Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
Igituro cy'Umusirikare utazwi gihabwa icyubahiro
Igituro cy’Umusirikare utazwi gihabwa icyubahiro

Mu Ntwari z’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n’Abanyeshuri bigaga Inyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
Abahagarariye Intwari z'Inyange bashyira Indabo ku gituro cya bagenzi babo umwaka ushize
Abahagarariye Intwari z’Inyange bashyira Indabo ku gituro cya bagenzi babo umwaka ushize

Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Dore mu mafoto uko Perezida Kagame yunamiye Intwari z‘u Rwanda, umwaka ushize

Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
Uyu muhango ubimburirwa n'umunota wo Kwibuka Intwari z'u Rwanda
Uyu muhango ubimburirwa n’umunota wo Kwibuka Intwari z’u Rwanda
Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
Minisitiri w'Umuco n'Urubyiruko ni we wakiriye Perezida Kagame muri uyu muhango
Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko ni we wakiriye Perezida Kagame muri uyu muhango
Ingabo z'u Rwanda itsinda ricuranga imiziki y'ibirori ryari muri uyu muhango
Ingabo z’u Rwanda itsinda ricuranga imiziki y’ibirori ryari muri uyu muhango

Dore uko Intwari z’u Rwanda zunamiwe umwaka ushize muri video

Photo: Archives Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka