U Rwanda ni imbuto y’ubutwari bw’Abarwitangiye: Uko Perezida Kagame yunamiye Intwari Umwaka ushize
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.

Ubusanzwe ibi birori byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, byabimbutirwaga n’Umuhango wo kunamira izo Ntwari ubera ku gicumbi cyazo, uwo muhango ukaba ukorwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Muri uyu mwaka uyu muhango ntiwakunze, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid19, ndetse na Guma mu Rugo u Rwanda rurimo muri iyi minsi.
Nubwo uyu muhango utabaye, Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda bubifuriza umunsi mwiza w’Intwari ndetse anabakangurira gutera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye igihugu zikakigeza aheza hifuzwa na benshi.
Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw'ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z'ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021
Intwari z’u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo , Imanzi, Imena, Ingenzi.
Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.


Mu Ntwari z’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n’Abanyeshuri bigaga Inyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.




Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.
Dore mu mafoto uko Perezida Kagame yunamiye Intwari z‘u Rwanda, umwaka ushize









Dore uko Intwari z’u Rwanda zunamiwe umwaka ushize muri video
Photo: Archives Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|