U Rwanda ni Igihugu cyahanzwe n’Ubutwari - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi.

Dr Valentine Uwamariya
Dr Valentine Uwamariya

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, muri gahunda yo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’Ubutwari mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro byamuhuje n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza umunani ziri muri iyi Ntara, byabereye mu Karere ka Kayonza.

Ni icyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, kikaba cyarakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku butwari mu bantu b’ingeri zitandukanye, no gusura umuhora w’urugamba rwo kwibohora.

Minisitiri Uwamariya avuga ko kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, ari ukuzirikana no kwishimira Intwari z’Igihugu, kubera ibikorwa by’ikirenga kandi by’ingirakamaro byabaranze.

Avuga ko ibi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira iti “Abakurambere b’intwari bitanze batigama, baraguhanga uvamo ubukombe none uraganje mu bwigenge.”

Yakomeje avuga ko no mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, habonetsemo intwari zarwitangiye zitizigama.

Yagize ati “Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nirwo rugero rwa hafi rw’Ubutwari bw’Ingabo za RPA.”

Yavuze ko ubutwari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko butavugwa hatavuzwemo umwami Yuhi wa 5, Musinga, wahanganye n’abakoloni kugeza bamuciriye ishyanga mu 1931.

Yavuze kandi ko ubutwari butavugwa, hatavuzwe umwami, Mutara wa 3, Rudahigwa, waharaniye ubwigenge kugeza bamuvukije ubuzima akibushakisha.

Yavuze ko kuva kera ari indangagaciro zari mu mico y’imiryango y’abantu batandukanye batuye Isi.

Uwo muyobozi yavuze ko mu myumvire y’abatuye Isi mu bihe byahise, ubutwari bwajyanaga n’imbaraga z’umubiri, byitwa ibigango cyangwa iza gisirikare.

Minisitir Uwamariya yavuze ko mu bihugu bitandukanye ubutwari bwagiye buva mu bikorwa by’urugamba, ahubwo bureberwa mu bikorwa bindi bitandukanye bifitiye umuryango w’abantu n’Igihugu akamaro.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe ibikorwa by’ubutwari bishobora kugaragarira mu byiciro by’imibereho y’abantu n’Igihugu nko kugiteza imbere, imibereho n’imibanire myiza, ubuyobozi bwiza, umutekano n’amahoro.

Yakomeje asobanura indangagaciro ubutwari bugaragariramo harimo imyumvire, imikorere n’imibereho.

Ati “Ubutwari bushobora kugaragarira mu ndangagaciro z’imyumvire, imikorere, imibereho y’abanyarwanda harimo gukunda Igihugu, ubumwe, umurimo, ubupfura, ubwitange n’izindi.”

Ikindi ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubutwari bwakomeje gushimangirwa, aho impinduka yabayeho ikomeye ari ubushake bwo gukosora imitekereze n’imikorere ikocamye, ivangura abanyarwanda ikomoka ku bukoloni.

Urubyiruko rwahawe impanuro
Urubyiruko rwahawe impanuro

Minisitir Uwamariya yasobanuriye uru rubyiruko rwiga kaminuza ko intwari y’Igihugu ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.

Ibi ngo akabikora mu bupfura n’ubwitange buhebuje kandi yirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Yavuze ko intwari z’Igihuhu zirangwa no kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gushyigikira ikiza no kugaragaza ikibi no guhangara mu kukirwanya.

Hari kandi gukunda Igihugu, ibikigize ariko cyane cyane abanyagihugu. Kwitanga no kwigomwa inyungu zawe bwite no guharanira inyungu rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka