U Rwanda ngo ntiruzirukana abavandimwe nk’uko Tanzania ibikoze
Leta y’u Rwanda irasaba Abanyatanzania bari mu Rwanda gutuza kuko ngo bo batazirukanwa, nk’uko Tanzania, igihugu cy’igituranyi kandi kiri kumwe n’u Rwanda mu muryango umwe, yo irimo kwirukana Abanyarwanda bari basanzwe bayituyemo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kane tariki 08/08/2013, Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagize ati:
“Twebwe nka Leta y’u Rwanda turamenyesha Abanyatanzaniya batuye mu Rwanda ko nta kibazo bagomba kugirira hano; bashobora kuhaba igihe cyose, bakajya aho bashaka bakagaruka, twe tubafata nk’abavandimwe bo muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”
Ministiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko kuba Tanzania iri kumwe n’u Rwanda mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), aho ibihugu byari byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ngo itagakwiye kwirukana Abanyarwanda bayituyemo.
“Twagakwiye kwiyumva ko dutuye mu gihugu kimwe”, nk’uko Louise Mushikiwabo yasobanuye, kuko n’ubusanzwe hari umugambi wo gushyiraho Leta ihuriweho n’ibihugu bitanu bya EAC nk’uko amasezerano ashyiraho uyu muryango abiteganya, nyuma yo guhuza za gasutamo, isoko rusange n’ifaranga rimwe.
Ministiri Mushikiwabo yahaye ikaze Abanyarwanda barimo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania, akaba yatangaje ko bazakirwa neza ndetse bagafashwa gutera imbere nk’abandi Banyarwanda bari mu gihugu cyabo.
Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yategetse ko Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bihutira gusubira iwabo mu Rwanda bitarenze tariki 10 z’uku kwezi kwa kanama; nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, yari yasabye u Rwanda gushyikirana n’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Abanyarwanda babaga muri Tanzania bagera kuri 400 bageze mu Rwanda barimo benshi bateshejwe imitungo yabo, ndetse ngo n’abandi bakiriyo bagera ku bihumbi 20, bafite impungenge zikabije z’ibizababaho nyuma ya tariki 10, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabyanditse.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
buryase yagahunda yoguca ubuhunzi muyemera kuba94 gusa?mubabajwe niki burigihe iyomupangiye impunzi tanzaniya irabatungura ikaboherereza nabo mutakekaga bikabacanga