U Rwanda na Uganda biriga uko i Kigali hagera gariyamoshi ivuye i Kampala
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali.

Amashanyarazi ava muri Uganda yo yatangiye gukoreshwa mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Prof Nshuti yagize ati "Ibijyanye na gariyamoshi byo twumvikanye ko dutangira kwiga umushinga neza, uko iva i Kampala ikagera i Kigali. Tugomba gushaka uburyo tugera ku cyambu cya Mombasa (Kenya) duciye muri Uganda".
Prof Nshuti avuga ko umushinga usanzweho wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi kuva muri Tanzaniya (unyuze ahitwa Isaka) ukagera i Kigali na wo utahagaze.

Ku bijyanye n’amashanyarazi ataruka kuri peterori icukurwa muri Uganda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko ahendutse cyane ku buryo ngo bizagira ingaruka nziza ku biciro byayo mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe wa Uganda yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, byibanze ku gukomeza umubano, ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Nabbanja avuga ko yaje anitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku buringanire, ikaba irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Ohereza igitekerezo
|