U Rwanda na Uganda birasubukura urujya n’uruza mu bucuruzi bidatinze - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aratangaza ko mu minsi mike u Rwanda na Uganda bizafungura urujya n’uruza mu rwego rw’ubucuruzi, kubera ko nyuma yo gufungura imipaka habayeho kuganira ku bicuruzwa bizinjira n’ibyo bigomba kuba byujuje.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe avuga ko inzego zibishinzwe za Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), bikomeje kwiga uko ibyo bicuruzwa bizinjira, kandi abantu bashonje bahishiwe kuko ntawe urimo kurengana, kuko gutinda kwinjiza ibicuruzwa byatewe no kuba ibihugu yombi byari bimaze igihe bidahahirana.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko iyo abantu bamaze igihe badacuruzanya bikaza gusubukurwa, hari ibitangira kongera gukorwa, kandi hari ibyatwara umwanya utari muto, ariko mu gihe cya vuba biraba byasubiye mu buryo.

Agira ati “Nko mu rwego rw’ishoramari ry’inganda harebwa ibikwiye kuza, kuko hari ibyo mu Rwanda inganda twubatse zikorera, bitagikenewe gutumizwa muri Uganda, nk’ibyo harebwa ngo hazaza ibimeze gute byujuje iki?”

Yongeraho ati “Inzego zibikoraho zirimo kubyihutisha mushonje muhishiwe ngo abacuruzi bacu bongere bacuruzanye na Uganda. Ntawe turimo guhana wa Uganda kuko n’abacuruzi bacu bakeneye gucuruza mu minsi mike bizongera bisubirane”.

Minisitiri w’Intebe asobanura ko umubano w’u Rwanda na Uganda umeze neza kandi uri kuzahuka neza, ibyo kandi bikaba ari nako bimeze ku ruhane rw’u Rwanda n’u Burundi, aharimo gukomeza kuganirwa uko imipaka yafungurwa kandi ibiganiro bigeze kure.

Icyakora Minisitiri w’Intebe ntacyo yatangaje ku bavuga ko imipaka y’u Burundi n’u Rwanda izafungura ari uko habayeho koherereza mu Burundi abashatse guhirika ubutegetsi, kuko hari inzego zirimo kubikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIMUDUFASHE MUFUNGURE UMUPACA

NZABAMWITA STANSIRS yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

uyumupakatwegeranyenawugereranyankamadirisha.akinzemudufashemuyakinguremurakoze

muhoza eldephonse yanditse ku itariki ya: 24-05-2022  →  Musubize

ntuye nyagatare kiyombe twebwe.abaturiye.umupakadufite.imbogamizizabenewacutwakabayetujyagusura.arikontabwotubyemerewe usibyegucyakumupakawagatuna.ababishinzwebadufashetujyeducya.ahatwegereye murakoze

muhoza eldephonse yanditse ku itariki ya: 24-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka