U Rwanda na Turukiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Bishimiye gukomeza gushimangira umubano w'ibihugu byombi
Bishimiye gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Akigera mu Rwanda, Minisitiri Mevlüt yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi baruruhukiyemo ndetse ashyiraho indabo nk’ikimenyetso cyo kubaha agaciro.

Mu gitabo cy’abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yanditse ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo.

Avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibabaje, byahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ba Minisitiri bombi basinya ayo masezerano
Ba Minisitiri bombi basinya ayo masezerano

Avuga ko igihugu cye cyishimira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba u Rwanda rwarimitse ibitekerezo by’ubumuntu.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Turukiya wifashe neza, ariko ko byarushijeho mu myaka 10 ishize.

Ati “Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere nyuma y’aho muri 2013 u Rwanda rufunguye Ambasade mu Mujyi wa Ankara, ari na wo murwa mukuru wa Turukiya, ndetse iki gihugu nacyo mu 2014 gifungura Ambasade yacyo i Kigali.

Minisitiri Biruta avuga ko masezerano basinye agera kuri 21 y’ubutwererane, mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukurwaho za Viza, umuco na Dipolomasi."

Yashimye ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeje kwiyongera, buva kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $ 178 mu 2022.

Ati "Urumva ko bwikubye hafi inshuro eshanu mu myaka itatu."

Minisitiri Biruta avuga ko mu Banyarwanda bagera kuri 250 bahawe amahirwe na Türkiye mu bijyanye n’uburezi, abagera kuri 81 bahawe buruse n’icyo gihugu.

Yashyize indabo ku rwibutso
Yashyize indabo ku rwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka