U Rwanda na Senegal mu gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare
Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.

Ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda RDF, yabitangaje.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, ni umwe mu bari mu itsinda ryitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano muri Afurika yaberaga I Dakar muri Senegal.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko iyi nama mpuzamahanga ya Dakar y’amahoro n’umutekano muri Afurika, yabate n’umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF na SAF.

Ku ruhande rw’iyi nama kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe nawe yahuye na Hon. El Hadji Omar Youm, Minisitiri w’Ingabo wa Senegal.
Mu biganiro bagiranye byibanze ku gukomeza gushimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal.
Iyi nama yasojwe ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, ku nsangamatsiko igira iti: Ubushobozi bwa Afurika n’ibisubizo by’ibibazo byugarije umutekano no guhungabana kw’inzego.”

Yari yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse hirya no hino kugirango baganire ku bibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika harimo n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera byumwihariko muri Afurika y’Iburengerazuba.
Ohereza igitekerezo
|