U Rwanda na Saudi Arabia muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi
Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 23.3 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kwagura imiyoboro iciriritse n’imito ishamikiyeho izageza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 11 Nyakanga 2023 hagati y’Umuyobozi Mukuru wa SFD, Sultan Abdulrahman Al-Marshad na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana.
Mu gusinya aya masezerano, Sultan Abdulrahman Al-Marshad uhagarariye SFD yagize ati: “Dushingiye ku bufatanye, turizera ko uyu mushinga uzaba isoko y’iterambere kandi ukazanira inyungu u Rwanda n’abaturage barwo kugira ngo bagere ku ntego z’iterambere rirambye”.
Iyi nguzanyo izishyurwa hiyongeyeho inyungu ya 1%, mu gihe cy’imyaka 25 harimo imyaka itanu u Rwanda ruzaba rusonewe kwishyura .
Aya mafaranga azafasha mu kugera kuri gahunda igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu ya NST1 irimo ingamba zitandukanye zigomba kurangira mu mwaka utaha harimo no kuba Abanyarwanda babonye amashanyarazi ku kigero cy’100%.
Mu karere ka Kamonyi kuri ubu bageze kuri 58.9% by’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi. Uyu mushinga nurangira, hakazaba hiyongereyeho 6.8% muri aka karere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ingufu (EDCL), Felix Gakuba yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka, binyuze mu mishinga inyuranye, u Rwanda ruzacanira ingo nshya zigera ku 450. 000 zizasiga Igihugu kigeze ku kigero cya 70% mu gutanga amashanyarazi.
Ikigega cya Soudi Arabia gishinzwe Iterambere gisanzwe gitera inkunga imishinga itandukanye na gahunda z’iterambere mu Rwanda.
Kuva mu 1976, iki kigega cyateye inkunga imishinga 12 ifite agaciro ka miliyoni hafi 141 z’amadolari ya Amerika kandi gifasha mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza biganisha ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|