U Rwanda na Rhénanie Palatinat byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guhanga imirimo
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yakiriye Madamu Daniela Schmitt, Minisitiri w’Ubukungu, Ubwikorezi n’Ubuhinzi mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage, aho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhanga imirimo.

Minisitiri Ngabitsinze yakiriye mugenzi we Madamu Daniela Schmitt uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, akubiye mu nzego zitandukanye zirimo n’ubufatanye hagati y’impande zombie, mu guteza imbere urwego rwo guhanga imirimo.
Ubufatanye kandi buzibanda ku gutanga amahugurwa, aho Abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kujya mu Ntara ya Rhénanie Palatinat, hibandwa by’umwihariko ku rubyiruko rw’u Rwanda rubarizwa mu nzego zirimo ubukorikori, inganda na serivisi z’ubucuruzi.

Madamu Schmitt, yakiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, aho baganiriye ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie Palatinat umaze imyaka 40, aho watangiye ku buryo bweruye mu 1982, ndetse ubu ugeze ahashimishije kuko iyi Ntara yafashije u Rwanda mu rugendo rw’Iterambere, by’umwihariko kuzamura urwego rw’Uburezi binyuze mu gutanga ibikoresho bitandukanye, ndetse no gushyigikira Ubuzima.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari byinshi byakozwe binyuze mu bufatanye ndetse ashimangira ko hakwiye kurebwa ibyagezweho, kugira ngo haganirwe ku yindi mishinga y’ejo hazaza binyuze mu zindi nzego z’ubufatanye.

Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Malu Dreyer, yashimiye cyane inzego z’ubuyozi ku mpande z’u Rwanda n’u Budage, zakomeje gutanga ubufasha kugira ngo ibikorwa biteza imbere abaturage bikomeze kwaguka.
Kugeza ubu Intara ya Rhénanie-Palatinat ikorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye, aho ifitanye imikoranire n’ibigera ku 180 mu gihugu hose, ndetse n’imiryango irenga 50 itandukanye irimo n’ifasha gukumira ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina.

Ohereza igitekerezo
|