U Rwanda na Mozambique byiyemeje kuba urugero rw’ubufatanye muri Afurika
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Mozambique bemeza ko n’ubwo ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho mu bijyanye no kwibohora ariko hari n’ibindi buri gihugu kihariye byafasha ikindi.

Abaperezida bombi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018.
Ni ikiganiro cyabaye ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique mu Rwanda, nyuma y’aho yari avuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bigambiriye guteza imbere ubufatanye muri politiki ariko byose bigakorwa ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati "Mu guteza imbere umubano wacu, bizanadufasha kugira uruhare mu guteza imbere ibindi bihugu bya Afurika dusanzwe dufitanye imikoranire itandukanye."

Perezida Nyusi yavuze ko kugira ngo igihugu cye gihitemo kubaka umubano n’u Rwanda ari inzira Abanyarwanda bahisemo yo kudaheranwa n’amateka yabaranze, ahubwo bagashyira umurimo imbere.
Ati “Iki gihugu ni gito ntikinakize, ariko gifite abaturage bakora cyane kugira ngo bikemurire ibibazo, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo na twe turebe inzira banyuzemo na twe tuyigane. Perezida Kagame ubwo yari iwacu na we hari ibyo yabonye byafasha Abanyarwanda.”

Perezida Nyusi yavuze ko ibihugu byombi, bifite amahirwe n’ubushobozi bishobora kubyaza inyungu, bikagirira ababituye akamaro ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye ashingiye ku mikoranire muri politiki, koroshya urujya n’uruza mu buhahirane no guhana ubumenyi.
Inkuru zijyanye na: Mozambique
- Perezida Nyusi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
- Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahirwe bafite - Perezida Nyusi
- Perezida Nyusi yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
- U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
- Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu
Ohereza igitekerezo
|