U Rwanda na Madagascar byasinye amasezerano yo guteza imbere ishoramari

U Rwanda na Madagascar kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera.

Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono kuri ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono kuri ayo masezerano

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rwIterambere (RDB), Clare Akamanzi, n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukungu muri Madagascar (Economic Development Board of Madagascar/EDBM) Rakotomalala Lantosoa .

Hasinywe n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi, ndetse no ku masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, inzego zishinzwe iterambere ndetse n’abikorera hagati y’u Rwanda na Madagascar, bakoze inama igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ari ku mpande zombi ndetse n’uko yabyazwa umusaruro.

Ubwo basinyaga ayo masezerano
Ubwo basinyaga ayo masezerano

Iyi nama yitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi batandukanye ndetse n’abikorera, naho ku ruhande rwa Madagascar yitabiriwe n’abayobozi 30 baturutse muri Madagascar, barimo abahagarariye ibigo by’ishoramari bigera kuri 20.

Perezida Rajoelina yavuze ko nta wateza imbere igihugu adahanze imirimo, ariko ko ibyo bisaba gukorana n’inzego z’ubucuruzi ndetse n’abikorera.

Ati “U Rwanda ni Igihugu gihagaze neza mu nzego zinyuranye haba mu rw’ubukungu, umubano hagati y’ibindi bihugu, bikaba ari ingenzi kugira ngo ubukungu buzamuke”.

Perezida wa Madagascar yitabiriye inama y'abikorera
Perezida wa Madagascar yitabiriye inama y’abikorera

Perezida Rajoelina yasobanuye ko mu myaka ibiri ishize Madagascar yatangiye amavugurura agamije gushora imari muri icyo gihugu. Kuba rero u Rwanda ruhagaze neza muri urwo rwego, ni yo mpamvu abayobozi ba Madagascar baje kugira ngo bagire ibyo barwigiraho.

Perezida Rajoelina yavuze ko iterambere ry’urwego rw’abikorera rigira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu, bikaba ari naryo u Rwanda na Madagascar bishaka kubakiraho imikoranire.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Inganda muri Madagascar, (Groupement des entreprises de Madagascar/GEM), Guy Foka, yavuze ko intambwe yatewe ije gufasha abikorera b’impande zombi.

Ati “Amasezerano yasinywe ku bufatanye mu nzego z’abikorera, azadufasha cyane guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi”.

Mubiligi Jeanne Françoise, Perezida wa PSF, yavuze ko ibihugu byombi bifite amahirwe agaragara mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inganda n’izindi nzego zitandukanye.

Avuga ko inzego z’abikorera ku mpande z’ibihugu byombi, zizafatanya kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi butandukanye, mu kubyaza umusaruro amahirwe agaragara ku isoko ry’u Rwanda na Madagascar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka