U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Korea y’Epfo Jin Park, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yatangiye uruzinduko mu Rwanda rw’iminsi ibiri, rugamije kunoza umubano w’Ibihugu byombi, akaba yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Aba ba Minisitiri bombi bagiranye ibiganiro by’ibanze ku kurushaho kunoza ubutwererane bw’akadasohoka, hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Korea y’Epfo.

Ni ibiganiro byakurikwe no gushyira umukono ku masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri Jin Park, akigera mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku gisozi, mu rwego rwo kunamira abahashyinguye. Yabanje kuzenguruka ibice bitandukanye birugize asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’inzira Igihugu cyanyuze mu kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka, intumwa yihariye ya Perezida wa Koreya y’Epfo, Sung Min Jang, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda akakirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Sung Min Jang yarazanye ubutumire bwa Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol bugenewe Perezida Paul Kagame, bumutumira mu nama iteganyijwe kuba umwaka utaha izahuriza hamwe ibihugu bya Afurika na Koreya y’Epfo.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2020 nabwo Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka