U Rwanda na Korea byiyemeje kongera ubufatanye mu by’ubukungu

Intumwa yihariye ya Perezida wa Koreya y’Epfo, Sung Min Jang, yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubutumire bwa Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol bugenewe Perezida Paul Kagame, bumutumira mu nama iteganyijwe kuba umwaka utaha izahuriza hamwe ibihugu bya Afurika na Koreya y’Epfo.

 Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Sung Min Jang wa Korea
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Sung Min Jang wa Korea

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, tariki ya 28 Kamena 2023, yakiriye itsinda riyobowe na Sung Min Jang, ndetse n’abandi bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bo muri iki gihugu.

Sung Min Jang yavuze ko umwaka ushize Perezida wa Korea y’Epfo yatangaje ko icyo ashyize imbere ari ububanyi n’amahanga, bushingiye ku nkingi eshatu zirimo iyo kwishyira ukizana, amahoro n’iy’ikaba iterambere rirambye.

Ati “Ni yo mpamvu yashatse gushyigikira ibikorwa by’ubuhahirane n’iterambere hamwe n’ibihugu by’Afurika, bifite ukwishyira ukizana, amahoro ndetse n’iterambere rirambye. U Rwanda rero ni kimwe muri ibyo bihugu, ni nayo mpamvu naje hano mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati yacu”.

Ibihugu byombi byaganiriye ku mbanzirizamushinga wo kunoza ubuhahirane, ku modoka zikoresha amashanyarazi.

Bagiranye ibiganiro
Bagiranye ibiganiro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko baganiriye ku ngingo zo gukorana na Koreya y’Epfo mu bijyanye n’uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Harimo n’abahagarariye kompanyi zabo, baje kureba uko bakora ishoramari mu gihugu cyacu kugira ngo ibintu u Rwanda rwoherezagayo bitaratunganywa neza, bijye bikorerwa hano”.

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko Korea ari igihugu gifite ikoranabuhanga mu bijyanye no gukora imodoka, by’umwihariko izikoresha amashanyarazi ari nazo zigezweho muri iki gihe, ndetse mu bari mu Rwanda harimo abafite inganda zitunganya batiri (battery) zikoreshwa muri izo modoka.

Ati “Nka bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, bafite ikoranabuhanga rihambaye mu kuzikora, rero turashaka gukorana nabo kugira ngo tujye tuzikorera hano”.

Ikindi Prof Nshuti yagarutseho ni uko u Rwanda ruzajya rutumizayo imodoka zikoresha amashanyarazi, zitangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka