U Rwanda na Indonesia byasinyanye amasezerano y’Ubufatanye
Uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame rusize abikorera bo mu Rwanda no muri Indonesia basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, (PSF), n’urw’abikorera muri Indonesia, (KADIN), mu guteza imbere ubucuruzi, inganda, ikoranabuhanga, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clementine Mukeka, yavuze ko aya masezerano yasinyiwe i Bali muri Indonesia, ahaberaga inama ya Afurika na Indonesia akaba yagaragaje ko aya masezerano azafasha abikorera ku mpande zombi kubyaza umusaruro amahirwe menshi ari mu ishoramari.
Mukeka, yavuze ko u Rwanda rwaguye amarembo ku bifuza gukoreramo ishoramari.
Ati “U Rwanda rwaguye amarembo mu ishoramari tugomba gukora ibisabwa kugira ngo abashoramari bo muri Indonesia baze gukorera ishoramari mu Rwanda.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Harerimana Abdul Karim, yatangaje ko muri iyi nama haganiriwe byinshi byongereye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Indonesie bikazongera n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Indonesia bisanzwe bifite umubano mwiza kandi watanze umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bahawe amahirwe yo kujya kwiga muri icyo gihugu, aho Indonesia yabahaye buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.
Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n’ikawa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|