U Rwanda na Ghana bigiye kwagura umubano ushingiye ku Nteko Zishinga Amategeko

Ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, akaba yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, akaba yitezweho kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ashyirwaho umukono na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ndetse na mugenzi we, Alban Sumana Kingsford Bagbin wasinye ku ruhande rwa Ghana.

Abo bayobozi bombi, bavuze ko u Rwanda na Ghana basanganywe umubano mwiza, ariko ko bashatse kuwushimangira biruseho, binyuze mu gusinyana ayo masezerano, nk’uko byatangajwe na The New Times.

Hon Mukabalisa yavuze ko bemeranyijwe ko bazakomeza gusangira ubunararibonye, hagamijwe kureba ibyiza bageza ku baturage bahagarariye.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego twasinye aya masezerano hagati y’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana n’iy’u Rwanda, kugira ngo tubona urubuga rwo kunyuzamo imikoranire yacu”.

Yongeyeho ati “Ibizitabwaho cyane muri aya masezerano, harimo gahunda zigamije kongera ubumenyi (capacity building) ku mpande zombi, guteza imberte inyungu duhuriyeho binyuze mu nama zitandukanye zihuriramo Abadepite yaba ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga”.

Gahunda zo kongerera Abadepite ubumenyi, harimo gukora ingendoshuri abo mu Rwanda bagasura abo muri Ghana n’abaho bagasura abo mu Rwanda, inama, amahuriro, amahugurwa n’ibindi bikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.

Hon Bagbin yagize ati “Icy’ingenzi cyane mu bijyanye n’imikoranire yacu, ni uko bamwe bigira ku bandi ibyiza bakora, hanyuma tukagerageza kubishyira mu bikorwa, ndetse n’uko twakomeza umubano wacu, n’uko twahuza imbaraga mu rwego rwo kubaka Afurika”.

Bagbin yavuze ko Umugabane wa Afurika washaka uburyo bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere ufite, mu rwego rwo kugabanya ikintu cyo gutega amaso inkunga cyangwa se imfashanyo z’amahanga.

Yagize ati “Covid-19 yatuzaniye amahirwe, ntabwo icyorezo cya Covid-19, cyabaye ikibazo gusa, ahubwo yabaye amahirwe akomeye yo kwireba mu rwego rwa Afurika, tukireba ubwacu, tugashora imari muri twe ubwacu, kugira ngo dushobore gutegura neza ahazaza hacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka