U Rwanda na Espagne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu burezi na Dipolomasi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko muri Espagne, yagiranye ibiganiro na mugenzi we José Manuel Albarez ushinzwe n’Ubutwererane mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, baganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Abayobozi ku mpande zombi ubwo basinyaga ayo masezerano
Abayobozi ku mpande zombi ubwo basinyaga ayo masezerano

Aba bayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, ndetse banashyira umukono ku masezerano abiri, ajyanye n’ubufatanye mu burezi mu mashuri makuru ndetse n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Minisitiri José Manuel Albarez, yavuze ko kwakira mugenzi we w’u Rwanda hakanasinywa amasezerano y’ubufatanye, bigaragaza ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano wa Espagne n’u Rwanda.

Yavuze ko muri rusange, igihugu cye kirajwe inshinga no gushyigikira ko umugabane wa Afurika urangwa n’amahoro ndetse n’iterambere rirambye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiraga impapuro za ba Ambasaderi bashya, bo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo n’uwa Espagne, Jorge Moragas Sánchez, watangaje ko igihugu cye kizatanga Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’Amanyarwanda Miliyari 22) azifashishwa mu kuhira imyaka muri Kayonza.

Ambasaderi Sánchez, yavuze ko bahaye ikaze imishinga itandukanye ijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda, ariko ko hari uwamaze gushyirwaho umukono hagati y’ibihugu byombi, ujyanye no kuhira imyaka ku buso bunini mu Karere ka Kayonza.

Yagaragaje ko mu nshingano ze azanafasha imishinga y’ishoramari ry’Abanya-Espanye mu Rwanda, harimo uw’ingufu z’imirasire y’izuba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guteza imbere uririmi rw’Ikiyesipanyole mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka