U Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege

Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) hamwe na Ambasade y’Igihugu cya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

Impande zombi zivuga ko aya masezerano yiswe Bilateral Air Service Agreement (BASA) azateza imbere ubukungu bw’abaturage hamwe no kongera ingano y’ibicuruzwa ku mpande zombi, n’ubwo hagati hari intera nini cyane yo kwambuka inyanja ya Atlantique.

Muri iyi minsi u Rwanda ruri gutsura umubano n’ibihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Epfo birimo n’ibirwa bya Karayibe(Caraïbes) nka Cuba, Barbados na Jamaica, ndetse Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame akaba aherutseyo mu byumweru bibiri bishize.

Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, Tania Perez Xiques avuga ko icy’ingenzi ari amasezerano y’ubuhahirane yemejwe n’impande zombi, ikigiye gukurikiraho akaba ari ugushaka uburyo yashyirwa mu bikorwa.

Amb Tania Perez yagize ati "Imwe mu mbogamizi dufite mu Karere ka Karayibe(Cuba iherereyemo) ni ubwigunge, aya masezerano rero ni amahirwe tubonye aduhuza n’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange".

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana na we ashimangira ko ayo masezerano ari itangiriro cyangwa gufungura amarembo ku ngendo z’indege ziza n’iziva mu Rwanda.

Dr Nsabimana ati "Hasinywe amasezerano muri rusange ariko kuvuga ngo bizakorwa bite, inzira zizaba izihe, ni byo bitarakorwa ariko bizaba kugira ngo ayo masezerano abashe kubyazwa umusaruro".

Dr Nsabimana avuga ko Ikibuga cy’indege kirimo kubakwa mu Bugesera ari umushinga mugari uzatuma ingendo zo mu kirere zoroha hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi birimo n’ibyo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano ya BASA n’ibihugu 107 byo hirya no hino ku Isi, birimo 49 bya Afurika, 24 by’u Burayi, 19 bya Aziya na 15 bya Amerika.

Ayo u Rwanda rwasinyanye na Cuba yari amaze amezi ane ategurwa kuva igihe Ibigo bishinzwe indege za Gisivili ku mpande zombi byahuriraga mu nama i Bogota muri Colombia mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi y’Indege z’u Rwanda(Rwandair) Yvonne Makolo avuga ko nyuma y’ayo masezerano bashobora gutangira ibiganiro by’imikoranire hagati ya Rwandair n’ibigo by’indege zo muri Cuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka