U Rwanda na Cuba biyemeje gukomeza kwagura umubano
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi banarebera hamwe uko wakomeza kwagurwa.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye mu muhezo, nyuma batangariza itangazamakuru ibyaganiriweho ku mpande z’ibihugu byombi.
Visi Perezida wa Cuba wa Salvador Valdés, yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda ko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ariko akaba yazanye n’ubutumwa bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba ngo abushyikiriza Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Visi Perezida wa Cuba Salvador Valdés, yavuze ko Cuba yifuza gukomeza gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi umaze imyaka 40 kugira ngo bakomeze kuwagura no gukomeza ubufatanye basangira ibitekerezo bizafasha kugeza abaturage b’ibihugu byombi ku iterambere.
Ati “Cuba n’u Rwanda byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko byose birayashyigikiye”.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko mu byo baganiriye na Visi Perezida wa Cuba barebeye hamwe uko uwo mubano ushingiye ku bufatanye n’imikoranire w’ibihugu byombi warushaho gukomera.
Ati ‘‘Mu byo twaganiriye twarebye ku mubano mwiza usanzwe hagati ya Cuba n’u Rwanda, umubano umaze imyaka igeze kuri 44, yaje mu Rwanda kugira ngo arusheho kuwushimangira no kugira ngo waguke kuko dusanzwe dukorana mu burezi ndetse n’urwego rw’ubuzima, rero uruzinduko rwe rwari urwo kutwereka ko bishimira umubano dufitanye kandi biteguye no kuwushimangira kugira ngo ugere no mu zindi nzego.”
Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa yageze mu Rwanda ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo 202 mu ruzinduko rw’akazi yakirirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Visi Perezida wa mbere wa Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda, biteganyijwe ko Visi Perezida wa Cuba, azahura n’inzego zitandukanye bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano mwiza ndetse n’amasezerano mu bufatanye mu nzego zitandukanye kuko muri tariki 15 Nzeri 2023 basinye masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

U Rwanda na Cuba byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.
Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.
Ohereza igitekerezo
|