U Rwanda na Congo bigiye kongera kuganira ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahurira i Kigali ku nshuro ya gatanu tariki 17-18/05/2012 mu rwego rwo kongera kuganira ku buhahirane buhoraho hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi bakuru mu bihugu byombi bazahurira mu nama izibanda ku kureba uburyo ibyari byemeranyijweho mu nama ya kane yabereye i Kinshasa mu 2009 byashyizwe mu bikorwa. Nyuma hazanashyirwaho izindi ngamba nshya zo gukomeza ubuhahirane.

Muri iyi myaka ishize umubano hagati y’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye kuba mwiza nyuma y’aho Congo ifatiye icyemezo cyo gushyiraho ingufu mu kurwanya umutwe wa FDLR ukorera muri icyo gihugu wabuzaga u Rwanda umutekano.

Ibihugu byombi byashyizeho itsinda ryiswe Umoja Wetu, rihuriweho n’ibihugu byombi, mu rwego rwo guhashya umutwe wa FDLR.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka