U Rwanda na Bangladesh byiyemeje ubufatanye binyuze mu mashuri ya gisirikare

Abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Bangladesh, bashimye intambwe nziza u Rwanda rwagezeho mu kugira inzego z’umutekano zikora kinyamwuga kandi ziteye imbere, bifuza kugirana ubufatanye narwo mu bijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mashuri ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Itsinda ry'abanyeshuri n'abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Bangladesh bari mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Bangladesh bari mu ruzinduko mu Rwanda

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, ubwo itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi bagera kuri 20 bo mu ishuri rikuru ry’Ingabo z’Igihugu cya Bangladesh (Bangladesh National Defence College), ryasuraga icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga.

Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Sazedul Islam ryasobanuriwe mu ncamake urugendo rwo guhindura RDF, mu kiganiro cyatanzwe na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse rinasobanurirwa uburyo umutekano mu Karere wifashe mu kiganiro cyatanzwe na Col Stanislas Gashugi, ukuriye ibikorwa muri RDF.

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu ijambo rye ry’ikaze, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gutanga amasomo y’ingirakamaro ku bantu bose bifuza kurwigiraho.

Gen Mubarakh yagaragaje ubufatanye bukomeye busanzwe buri hagati y’Ingabo za Bangladesh na RDF, agira ati: “Dufite ibyo umunyeshuri yifuza kugira. Iminsi mibi yarashize, ariko byanze bikunze, byadusigiye inkovu; ni impinduramatwara, kandi ntibigomba guhagarara.”

Brig Gen Sazedul Islam, umuyobozi w’izi ntumwa yagaragaje amateka ibihugu byombi bisangiye ndetse anakomoza ku bushake abo ayoboye bafite mu kugira byinshi bigira k’u Rwanda.

Brig Gen Sazedul Islam, umuyobozi w'izi ntumwa ziri mu ruzinduko mu Rwanda
Brig Gen Sazedul Islam, umuyobozi w’izi ntumwa ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Ati: “Turi hano kugira ngo turebe uko dushobora gusangira aya masomo y’umwuga. U Rwanda rukomeje kugenda rugana mu nzira nziza".

Izi ntumwa ziri mu ruzinduko rw’icyumweru rwatangiye kuva ku ya 8 rukazasozwa ku ya 14 Nzeri 2024. Ku wa Mbere, izo ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, zunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguye. Basuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’u Rwanda.

Izi ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Izi ntumwa zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Gahunda y’izo ntumwa mu ruzinduko zirimo mu Rwanda, biteganyijwe ko zizasura ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Banki ya Gisirikare (ZIGAMA CSS), Icyicaro cy’Ubwishingizi bwa Gisirikare (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare bitangirwamo amasomo y’ubuvuzi (RMRTH) n’izindi nzego zitandukanye za Leta n’izabikorera.

Basuye kandi Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside
Basuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside
Basobanuriwe byinshi ku rugendo rw'impinduka rwa RDF
Basobanuriwe byinshi ku rugendo rw’impinduka rwa RDF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka