U Rwanda na Algérie byiyemeje gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Ambasaderi wa Algérie mu Rwanda Mohamed Mellah, yagiranye ibiganiro na Visi perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda Mukabalisa Donatille, aho bibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza kwagura umubano w’inteko Ishingamategeko z’ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Algérie yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi igihugu cye gikeneye ndetse n’Afurika muri rusange mu gukemura ibibazo byugarije iyi si.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ariko cyane cyane kongera ubufatanye mu bikorwa by’Inteko Ishingamategeko zombi.

Perezida wUmutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko igihug cya Algérie cyahaye amahirwe abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kongererayo ubumenyi akaba abona ari ibintu byiza bizagirira igihugu cy’u Rwanda akamaro.

Ati “Twashyizeo itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda na Algérie ariko tuzakomeza gukorana mu bikorwa bitandukanye mu nyungu z’ibihugu byombi”.

Ati “ Dufatanya muri byinshi dufashe nko mu Bubanyi n’Amahanga nibyo nabwiraga Perezida w’Umutwe w’Abadepite ko dushimira u Rwanda rwadushyigikiye tukabasha gutorerwa akanama gashinzwe umutekano ku Isi”.

Ambasaderi Mohamed Mellah yavuze ko u Rwanda na Algérie byombi ari ibihugu bikora cyane, bikanafatanya muri byinshi.

Ati “Turongera gushima nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabaye imbarutso y’amavugururwa mu nzego zigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe ni umuntu uvuga rikumvikana, yasuye igihugu cya Algérie bikurikirwa n’ingendo zo gutsura umubano hagati y’Abaminisitiri batandukanye harimo ab’Ububanyi n’Amahanga, Abaminisitiri b’ingabo...

Ibyo byose birerekana ubufatanye bwacu nk’Abanyafurika kandi Algérie yiyemeje kubigaragaza aho buri mwaka dutanga Buruse ibihumbi bibiri ku banyeshuri b’Abanyafurika ndetse mu nteko ya 35 y’Afurika yunze Ubumwe abinyujije mu kigo cya Algérie gishinzwe iterambere mpuzamahanga Perezida wa Algérie yatanze inkunga ingana na Miliyari 1 y’amadorari imishinga y’abanyafurika”.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa Ambasaderi Mohamed Mellah agiranye ibiganiro na Perezida wa Sena Dr François Xavier Kalinda byibanze ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka