U Rwanda na Algeria byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku kongera ubufatanye ku mishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo.

Hon Dr François Xavier yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah
Hon Dr François Xavier yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah

Ni ibiganiro byibanze ku mikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Ambasaderi Mellah yatangaje ko hari imishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo, kandi ko hari n’indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano arebana n’ubucuruzi ndetse n’arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ati “Hari amasezerano menshi tuzasinyana harimo arebana n’ubucuruzi vuba aha, binyuze mu nzego zibishinzwe mu bihugu byombi. Turimo kureba uko hakongera kubaho Komisiyo ihuriweho na Algeria n’u Rwanda, n’amasezerano arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage n’inshuti zacu, na yo azasinywa vuba. Hari n’arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitandukanye”.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, byabaye umuyoboro mwiza kuko ku ruhande rw’u Rwanda hazoherezwa itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bajye muri Algeria kuganira na bagenzi babo ku bikorwa by’iterambere bihuriweho n’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ibi biganiro bikaba bigamije kwagura ibikorwa bizafasha mu iterambere hagati y’u Rwanda na Algeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka