U Rwanda n’u Bwongereza barasinya amasezerano mashya ku bimukira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza, u Rwanda n’Ubwongereza birashyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’abimukira iki gihugu gishaka ko azakurikizwa boherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda na Minisitiri w'umutekano mu Bwongereza ni bo bari bushyire umukono kuri aya masezerano
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na Minisitiri w’umutekano mu Bwongereza ni bo bari bushyire umukono kuri aya masezerano

Ibiro by’ubuvugizi bwa guverinoma (OGS) bwatangaje ko uyu muhango uri bubere ku cyicaro cya Ministere y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane saa munani n’igice z’isaha ya Kigali, ukaza gukurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

U Bwongereza burashaka kwifashisha ayo masezerano, bukohereza mu Rwanda abimukira binjiye ku butaka bwabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano mashya, agiye gusinywa nyuma y’aho mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwatangaje ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko. Ibi byatumye u Bwongereza bwiyemeza kuyavugurura kugira ngo busubize ibibazo byose yanenzwe n’inkiko.

Ni amasezerano ari bushyirweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly ku ruhande rw’ U Bwongereza, naho ku ruhande rw’ U Rwanda akaza gusinywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Kuva icyo gihe, u Bwongereza bwatangiye kuganira n’u Rwanda kuri aya masezerano mashya, by’umwihariko ku ngingo zirimo ko abo bimukira mu gihe bazaba boherejwe mu Rwanda rutazabirukana ngo basubire mu bihugu bakomokamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka