U Rwanda n’u Buyapani byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga mu bwikorezi
Umujyi wa Kigali ugiye kubona ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange, binyuze mu bufatanye bwashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima na Minako Shiotsuka, uhagarariye ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cy’u Buyapani (JICA), nib o bashyize umukono ku ayo masezerano.
Aya yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, afite agaciro ka Miliyoni 14.6 z’Amadolari.
Biteganijwe ko umushinga uzagira uruhare mu kuzamura urujya n’uruza mu mihanda ya Kigali, binyuze mu guteza imbere uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga n’ibimenyetso byubahirizwa mu mihanda.
Abo bayobozi bavuze ko abaturage ba Kigali bazungukira cyane muri uyu mushinga, kuko uzabafasha kudatakaza igihe.
Uko uyu mushinga uzakora
Uyu mushinga ni sisitemu y’ikoranabuhanga izwi ku izina rya ’Moderato’, ishingiye ku bimenyetso bisanzwe bikoreshwa muri ‘feux rouge’, ikazashyirwa mu masangano 20 yatoranijwe kandi ihuzwe n’umuyoboro w’ikoranabuhanga wa fibre, mu rwego rwo gusangira amakuru n’ikigo gishinzwe kugenzura ibinyabiziga, kizashyirwaho mu Mujyi wa Kigali.
Iyi sisitemu kandi izaba ifite aho ihurira n’iya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukurikirana urujya n’uruza.
Uyu mushinga kandi uzakora ku kunoza imikoreshereze y’amasangano y’imihanda, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga, byaba ibya Leta ndetse n’iby’abikorera, cyane cyane mu masaha ibinyabiziga biba ari byinshi abantu bava cyangwa bajya mu kazi.
Icyiciro cya mbere cy’iyi sisitemu y’ikoranabuhanga kizashyirwa ku mihanda minini yo mu mujyi, cyane cyane iyamaze gutangazwa ko izashakirwa imodoka zitwara abagenzi.

Minisitiri Dr. Ndagijimana nyuma y’umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, yashimiye Guverinoma y’u Buyapani ku nkunga idahwema gutera gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo, aho iki gihugu cyungutse byinshi mu guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Ati “Sisitemu yo gutwara abantu ifite ikoranabuhanga rihambaye, izahindura byinshi mu rwego rwo kuzamura umutekano wo mu muhanda, uburyo bwo kugenda, koroshya no gukora neza ubwikorezi muri Kigali.”
Minisitiri Ndagijimana yakomeje avuga ko uburyo bwo gutwara abantu neza kandi mu buryo burambye, ari ingenzi mu kwihutisha ubucuruzi no kuzamura ubukungu.
Amb. Fukushima we yavuze ko u Buyapani bwiyemeje gukomeza gutera inkunga u Rwanda, mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Ati “Urebye ko u Rwanda ari Igihugu gihuza inzira z’ubutaka, gifite uruhare rukomeye mu guhuza umuhora wo hagati n’uwo mu majyaruguru.”
Ati “Biteganyijwe ko u Rwanda rwihutisha ubucuruzi mu karere no ku mugabane wa Afurika, binyuze mu masezerano y’ubucuruzi y’isoko rusange ku mugabane wa Afurika (AfCFTA). Twizeye ko nka Guverinoma n’abaturage b’u Buyapani, iyi nkunga izatanga umusanzu mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu."
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ishyirwaho rya gahunda yo gutwara abantu hifashishijwe ikoranabuhanga rizagira uruhare mu cyerekezo cy’umujyi, cyo gushaka ibisubizo mu koroshya ubwikorezi, cyane cyane mu bijyanye no kunoza uburyo bwo gutwara abantu.

Uyu mushinga uhujwe na gahunda yo “Koroshya ingendo no gutwara abantu”, mu nkingi ya kane yo guteza imbere imiturire mu cyerekezo 2050, igamije iterambere ry’ubukungu n’iterambere, no kuzamura ubuzima n’imibereho myiza ku Banyarwanda.
U Buyapani butera inkunga Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa remezo binyuze muri JICA, cyane cyane biteza imbere ibikorwa remezo by’ubukungu birimo imihanda, ibikorwa byo gukwirakwiza amazi no kubungabunga gahunda yo gutanga amazi, binyuze mu mushinga utanga itandukanye ndetse n’ubufatanye bwa tekiniki.
Ohereza igitekerezo
|