U Rwanda n’u Buyapani byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyari 118Frw yo guteza imbere uburezi

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyari 14 z’Amayen (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi.

Ni amasezerano y’inkunga yasinywe mu buryo bw’inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Bwana Isao Fukushima.

Iyi nguzanyo yatanzwe binyuze mu Kigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, ikaba igamije kuzana impinduka no guteza imbere uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro. Cyane cyane ariko intego nyamukuru ikaba gushyigikira uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko aya masezerano yerekana ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani ndetse akaba inkunga ikomeye mu guteza imbere urwego rw’uburezi bijyana n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati: "Guverinoma iha agaciro gakomeye urwego rw’uburezi ruhamye cyane ko yemera idashidikanya ko ari umusemburo w’ibanze mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda. Aya masezerano y’inkunga yerekana ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Buyapani n’u Rwanda, akaba ajyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda."

Bwana Isao FUKUSHIMA, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko iyi ari yo nguzanyo ya mbere nini igihugu cye gihaye u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’uburezi ndetse ishingiye ku kuba iterambere rya muntu rigomba kuba izingiro rya byose.

Yagize ati: "Nizera ko uburezi atari ishingiro ry’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu gusa, ahubwo ni ngombwa ko abantu bakwiye no kubaho mu cyubahiro bakwiye. Ni yo mpamvu tugomba guharanira ko abantu bose bagera ku burezi bungana, tutitaye aho baba batuye ku Isi."

Ambasaderi Fukushima yakomeje avuga ko yizera adashidikanya ko iyo nguzanyo izarushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’indi mishinga, ikazanagira uruhare mu guhindura u Rwanda Igihugu gituwe n’abantu bafite uburezi bufite ireme.

U Buyapani n’u Rwanda bisanganywe ubufatanye bugaragarira no mu zindi nzego zirimo kugeza ku baturage amazi meza, guteza imbere ubuhinzi n’ubwikorezi, n’ingufu binyuze muri JICA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka