U Rwanda n’u Bushinwa mu gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Itsinda ry’abasirikare b’abofisiye bakuru n’abato baturutse mu ngabo z’u Bushinwa bayobowe na Senior Col You Jian basuye Ingabo z’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.

Col You Jian na Lt Gen J J Mupenzi
Col You Jian na Lt Gen J J Mupenzi

Ni uruzinduko aba bayobozi mu ngabo z’u Bushinwa, bakoze ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.

Aba ba ofisiye, bari baherekejwe na Madamu LIN Hang, wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, basobanuriwe urugendo rw’impinduka rw’ingabo z’u Rwanda kuva kuri RPA kugeza kuri RDF, ndetse Ingabo zigiramo uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda.

Batangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwabo ari ugushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF n’ingabo z’u Bushinwa “People’s Liberation Army” mu nzego zitandukanye za gisirikare n’umutekano.

Bagaragarijwe ibikorwa biteza imbere abaturage Ingabo z'u Rwanda zigiramo uruhare
Bagaragarijwe ibikorwa biteza imbere abaturage Ingabo z’u Rwanda zigiramo uruhare

Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibihugu byombi biherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 bimaze bitangije umubano, hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga bifitanye mu nzego zitandukanye igamije guteza imbere abaturage babyo.

Basobanuriwe byinshi birimo urugendo rw'impinduka rw'ingabo z'u Rwanda
Basobanuriwe byinshi birimo urugendo rw’impinduka rw’ingabo z’u Rwanda

U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga itandukanye irimo nk’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye kumakuru mutujyezaho ark muzatuvuganire abantu bafite virus itera SIDA hari imwe mumirimo bahezwamo nko gukorera igihugu binyuze mugisirikare, muri police cg nizindi nzego zumutekano kd ugasanga harimo abafite imbaraga zo gukora bitewe nibyo bahoramo bityo tukabona Ari ihezwa rikomeye cyan muzadukorere ubwo buvugizi murakoz

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka