U Rwanda n’u Burundi byahuje imipaka ya Nemba na Gasenyi
Bihagarariwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, tariki 13/02/2012, u Rwanda n’u Burundi byasinye amazeserano yo guhuza imipaka ya Nemba na Gasenyi (one stop border post).
Aya masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’ibihugu byombi, azagabanya igihe kinini umucuruzi yajyaga atakaza ku mipaka ategereje kuzuza impapuro z’ibicuruzwa bye ku mipaka y’ibihugu byombi.
Aya masezerano avuga ko umucuruzi azajya amenyekanisha ibicuruzwa bye ku mupaka umwe gusa kuko abakozi bagiye guhuzwa. Kuri buri mupaka hazaba hari umukozi uhagarariye ikindi gihugu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, yashimiye banki nyafurika itsura amajyambere inkunga yatanze hubakwa amazu abakozi bazakoreramo anashishikariza abaturage baturiye uyu mupaka kuwubyaza umusaruro.
Yagize ati “abaturage baturiye uyu mupaka bagomba kuba abambere mu kubyaza umusaruro aya masezerano”. Yanasabye abakozi kwihutisha akazi no kurushaho kwakira neza ababagana.

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Ben Kagarama, yagaragaje ibibazo birimo iby’uko nta macumbi y’abakozi, ntaho bagura ifunguro ndetse nta n’ibigo by’amabanki biri aho.
Minisitiri Mushikiwabo yijeje ko ibibazo byagaragajwe n’abakozi agiye kubishikiriza inzego z’ibishinzwe maze bidatinze bigakemurwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Kavakure Laurent, yashimye u Rwanda rwatekereje igikorwa cyo guhuza umupaka ukaba umwe.
Yavuze ko ayo masezerano azafasha abaturage b’ibihugu byombi kugera ku iterambere kandi no gushimangira ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi.
Umwaka ushize, u Rwanda rwasinye amasezerano nk’aya na Uganda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|