U Rwanda n’u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’inkunga y’asaga Miliyari 118Frw

U Rwanda n’ u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 91 z’Amayero (Asaga Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda), azafasha mu rwego rw’ubuzima no mu guteza imbere ibikorwa remezo byo muri urwo rwego.

Aya masezerano azatuma ibitaro bya Ruhengeri bivugururwa, byongererwe ubushobozi
Aya masezerano azatuma ibitaro bya Ruhengeri bivugururwa, byongererwe ubushobozi

Ni amasezerano yasinywe ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, ku ruhande rw’u Rwanda akaba yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe naho ku ruhande rw’u Bufaransa akaba yasinywe na Arthur Germond, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere.

Bimwe mu bikorwa remezo byo mu rwego rw’ubuzima bizakorwa hifashishijwe iyo nkunga, harimo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda, yo kuba ihuriro rya serivisi z’ubuvuzi mu Karere.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko kuvugurura ibyo bitaro bya Ruhengeri, bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza, yaba abo mu Ntara y’Amajyaruguru, abo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri iyo nkunga, Miliyoni 75 z’Amayero (asaga Miliyari 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni yo azakoreshwa mu kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri, naho Miliyoni 16 z’Amayero akoreshwe muri gahunda zo kubaka ibikorwa remezo by’iterambere, mu nzego zinyuranye mu Turere 16 tw’u Rwanda.

Biteganyijwe ko kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bizatangira mu 2024, bikazarangira nyuma y’imyaka itatu, aho umubare w’ibitanda uzongerwa bikava kuri 320 bikagera kuri 550, ndetse hanashyirwemo ibikoresho bigezweho bizatuma hatangwa serivisi nziza.

Richard Tusabe, yavuze ko ibitaro bya Ruhengeri, uretse kongererwa ibikoresho, bizanagurwa mu bunini ndetse bikanongererwa abakozi.

Yagize ati “Ibi bitaro bizaba biri ku rwego rwa Kaminuza, aho uruhare runini bizaba ari ukwigisha abaganga. Kwigisha abaganga rero ni ikintu cy’ingenzi, kuko tuba twizeye ko tuzashobora gutanga serivisi z’ubuvuzi dukeneye mu gihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka