U Rwanda mu bihugu bifite mudasobwa nyinshi zugarijwe na virusi – Raporo ya Kaspersky

Laboratwari y’Abarusiya (Kaspersky Lab.) y’ikoranabuhanga ryo kurinda mudasobwa kwandura virusi, muri raporo iheruka gusohora yagaragaje ko 46% bya mudasobwa igenzura zo mu Rwanda zikoresha uburyo buzwi nka ‘industrial control system’ (ICS), zari zugarijwe na virusi mu mwaka wa 2022.

Nk’uko Kaspersky ibivuga, mudasobwa zikoresha uburyo bwa ICS, zirimo izikoresha operating system ya Windows zikenerwa mu gukorwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bikurikira: Kugenzura no gukusanya amakuru ‘supervisory control and data acquisition’ (SCADA), kubika amakuru (Historian), porogaramu ikora nk’irembo ryinjira ku masooko y’amakuru abitse ahantu hatandukanye ‘data gateways (OPC), imikorere y’abashinzwe gukoresha izo mudasobwa (enginners na operators), n’uburyo ikoranabuhanga rifatanya n’umuntu mu mirimo itandukanye ‘Human Machine Interface’ (HMI).

Mudasobwa zari zugarijwe na virusi muri 2022, ni izo amakuru yazo yageze kuri Kaspersky byibuze inshuro imwe mu gihe runaka bahisemo.
Itangazo rya Kaspersky riragira riti “Kaspersky ikusanya amakuru aturuka muri mudasobwa za ICS zihora kuri murandasi umunsi ku munsi, n’aturuka kuri murandasi zijyaho mu buryo ngarukagihe.

Imibare ya mudasobwa zatewe na virusi, irimo n’amakuru yaturutse mu zikoreshwa n’abayobozi bashinzwe guhuza za mudasobwa zikoreshwa n’abantu benshi n’iz’abashinzwe gukora porogaramu (software) zikoreshwa mu guha amabwiriza mudasobwa zo mu nganda (industrial automation systems).

Ku rwego rw’isi, raporo ya Kasperky ivuga ko mu mwaka wa 2022 wose, 40% bya mudasobwa za ICS zatewe na virusi. Muri Afurika honyine, habarirwa mudasobwa 47% zahuye n’icyo kibazo.

Mu bihugu bifite mudasobwa zigenzurwa na Kaspersky ku mugabane wa Afurika, ibihugu bitatu basanze byaribasiwe cyane ni Ethiopia (62%), Algeria (59%), n’u Burundi (57%). U Rwanda ni urwa kane (46%), Kenya (41%), Nigeria na Zimbabwe (zari zibasiwe kugera kuri 40%), Ghana (39%), Zambia (38%), na Afurika y’Epfo hamwe na Uganda (byombi bifite 36%).

Itangazo rya Kaspersky rikomeza rivuga ko iyi mibare iteye inkeye ku buryo itagombye kwirengagizwa, by’umwihariko ku bakora mu mirimo ikenera ingufu z’amashanyarazi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Brandon Muller, impuguke ya Kaspersky mu by’ikoranabuhanga ukorana n’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika aragira ati “Flash disk (USB) imwe yanduye cyangwa ubutumwa bumwe bwa email burimo virusi, birahagije kugira ngo abagizi ba nabi bo kuri murandasi babashe kubona icyuho kibinjiza mu ihuriro (network) rya mudasobwa za ICS ziri kure cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka