U Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu bitekanye

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘Bounce’ bushyira u Rwanda ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bitekanye ku isi, by’umwihariko ku bagenzi bagenda ari bonyine, rukaba ari na cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere.

Icyo kigo cyakoze ubwo bushakashatsi gitangaza ko cyagendeye ku ngingo ebyiri mu gushyira ibihugu kuri uru rutonde, zirimo ikigereranyo cy’ibyaha n’ikigereranyo cy’umutekano, cyane ku muntu wese ugiye gufata urugendo rwo mu mahanga ari wenyine (Solo Travellers).

Urwo rutonde rugaragaraho cyane ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe u Rwanda n’u Buyapani byo ku mugabane w’Afurika n’uw’Asia, biri mu bihugu 10 bya mbere.

U Busuwisi nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere aho gifite amanota 21.7 ku kigereranyo cy’ibyaha, n’amanota 78.3 ku kigereranyo cy’umutekano. Bukurikirwa na Slovenia ifite amanota 22.3 ku kigereranyo cy’ibyaha na 77.7 ku kigereanyo cy’umutekano.

U Buyapani ni bwo buza ku mwanya wa 3 bukaba n’ubwa mbere muri Asia, aho bufite amanota 22.4 ku kigereranyo cy’ibyaha na 77.7 ku kigereranyo cy’umutekano, mu gihe Georgia, Iceland, u Rwanda, Croatia, Czech Republic, Austria na Denmark aribyo bihugu byuzuza urutonde rw’ibihugu 10 bihiga ibindi mu mutekano w’abatembera umuntu ari umwe ku isi.

Uretse kuba u Rwanda rutangazwa mu bihugu by’imbere kuri uru rutonde, abaturage nabo bagaragaza ko bafitiye icyizere gikomeye inzego z’umutekano z’Igihugu kuko imibare igaragaza ko ikizere kiri hejuru, umwaka ushize mu bushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano yaje ku isonga ifite amanota 95,47%.

Nanone inzego z’ubushakashatsi zinagaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye ku isi ku bantu batembera mu masaha y’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka