U Rwanda ku buyozi bwa komite yo kurwanya ibyaha by’intambara ku rwego rw’akarere

U Rwanda twatorewe kuyobora komite ishinzwe gukumira Jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira ikiremwa muntu hamwe n’ubundi buryo bwose bw’ivangura mu karere k’ibiyaga bigari.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’inyandiko kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, Dr Deogene Bideri, niwe watorewe kuyobora iyi komite. Yatowe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama mpuzamahanga ya kabiri yahuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari i Zanzibar.

Nyuma yo gutorwa, Bideri, yavuze ko yishimiye ikizere agiriwe kuko ari igihe kiza ku Rwanda cyo gusangira n’amahanga ubunararibonye mu bijyanye no gukumira Jenoside. Bideri yagize ati: “u Rwanda rufite byinshi byo kwigisha amahanga ku bijyanye no gukumira Jenoside. ubu hari itegeko rihana ibyaha bya Jenoside kandi hashyizweho komisiyo y’ihiguhugu ishinzwe kuyirwanya (CNLG)”.

Yongeyeho ko gutora Umunyarwanda ku buyobozi bw’iyi komite bizongerera imbaraga inzego z’ubutabera mu karere, ndetse no koroshya ibijyanye no guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakihishe mu bihugu bigize akarere.
Bideri yavuze ko ibihugu byose byemeranyijwe ko bigiye gushyiraho amategeko ahana ibyaha bya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka