U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 17 Mutarama 2024 bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Abagize Inteko Ishinga batoreye ko abimukira boherezwa mu Rwanda
Abagize Inteko Ishinga batoreye ko abimukira boherezwa mu Rwanda

Mu bari muri iri tora, 320 batoye bemera iyi gahunda, abandi 276 biganjemo abo mu ishyaka ‘Labour’ ritavuga rumwe na Leta barayanga.

Mu badepite bagera kuri 60 bo mu ishyaka rya Minisitiri w’Intebe ry’Abakonservateri barwanyaga uyu mushinga, 11 gusa ni bo batoye Oya.

Uyu mushinga usigaje kuzemezwa n’umutwe wa House of Lords w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Mu minsi mike ishize uyu mushinga wateje impaka mu ishyaka ry’Abakonservateri, hakaba harabayemo no kwegura kwa bamwe mu bayobozi baryo.

Mu kwezi k’Ukuboza Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, basinyanye amasezerano avuguruye ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yavugururaga aya mbere yasinywe muri Mata mu 2022.

Aya masezerano yongeye gusinywa bundi bushya kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ko adakurikije amategeko.

Urukiko rwari rwavuze ko u Rwanda ari Igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bashobora kuzajya basubizwa mu bihugu bavuyemo, ariko Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yagaragaje ko atemeranya n’abavuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku bimukira n’impunzi.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yishiye ibyavuye mu matora
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yishiye ibyavuye mu matora

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano avuguruye Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda tariki ya 5 Ukuboza 2023, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyavugaga ko adakurikije amategeko.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ivugurura yakoze muri aya masezerano rizatuma u Rwanda rudakomeza gufatwa nk’Igihugu kidatekanye ku bimukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntagiye mu by’ubwenge, politique n’ibindi,
Nk’umuntu, nibaza kugeza ryari abantu nk’aba bimukira bafatwa nk’utudenesi abiyita mpatsibihugu bahana hana uko babishaka!
Kandi ku rundi ruhande, bagatangazwa n’ibyihebe cyane iyo byagize icyo bikora ku butaka bwabo igize ibihangange!

Imiringa yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka