U Bwongereza bwakumiriye abagenzi bava mu Rwanda budashingiye ku isuzumwa ryakozwe mu buryo bwa Siyansi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenyeshejwe icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo gukumira abagenzi bavuye mu Rwanda cyangwa abanyuze mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, rufata ibipimo, rukurkirana abakekwaho kucyandura, ruvura abacyanduye, ndetse rugatanga na raporo igaragaza uko icyorezo gihagaze mu Rwanda. Ibyo kandi bikorwa mu mucyo, bikamenyeshwa inzego n’abantu bose bireba.

U Rwanda ruravuga ko ruri mu bihugu bike byashyizeho ingamba zisaba abasohoka mu gihugu n’abakinjiramo kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda kandi ruravuga ko rutakumiriye abagenzi bava mu Bwongereza nyuma y’uko mu Kuboza 2020 mu bice bimwe by’icyo gihugu hari habonetse ubwoko bushya bwa COVID-19.

U Rwanda ruribaza impamvu yatumye ruba kimwe mu bihugu bike byo mu Karere byafatiwe ingamba z’uko abaruturutsemo batemerewe kwinjira mu Bwongereza. Ruvuga ko kandi ibisobanuro byatanzwe kuri iki cyemezo bidahagije kandi ko cyafashwe nyamara nta bushakashatsi bushingiye kuri Siyansi bwigeze bukorwa.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rivuga ko u Rwanda rwiteguye guhabwa impamvu zifatika zaba zaratumye u Bwongereza bufata icyo cyemezo kitabanje no kuganirwaho n’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none se twe abanyarwanda ko tutava mu ngo zacu ngo tujye gukora ngo ni guma mu rugo
Kuki twajya muri UK kandi hari COVID-19 nyinshi kurusha hano?

ayisha yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka