U Bushinwa ku bufatanye na Imbuto Foundation bahaye inkunga abana bafite ubumuga
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ibinyujije mu muryango w’Abashinwa witwa ‘Warm Children’s Hearts’ (bishatse mu Kinyarwanda ngo ‘Susurutsa imitima y’abana’), ukorera muri Afurika, watanze ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho by’ishuri bigenewe abana bafite ibibazo bitandukanye barererwa mu kigo cyitwa ‘Inshuti zacu’, giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwa gahunda y’ubukangurambaga bwo kwita ku bana muri Afurika ‘African Children’s Caring Campaign’ ku bufatanye bwa Prof. Peng Liyuan, Madamu wa Perezida w’u Bushinwa n’Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, ugamije Iterambere (OAFLAD).
Icyo gikorwa kandi cyakozwe mu rwego rw’umunsi w’abana uzizihizwa tariki 20 Ugushyingo 2023, bihurirana n’imyaka 60 ishize Guverinoma y’u Bushinwa ifatanya n’ibihugu by’Afurika mu bijyanye n’ubuvuzi.
Mbere y’iyo tariki za Ambasade z’u Bushinwa n’amatsinda y’abaganga b’Abashinwa muri Afurika, barakorana n’Ibiro by’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu muri gahunda zijyanye no kwita ku bana bafite ibibazo, no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza.
Mu Rwanda, icyo gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, kibera kuri ‘Centre Inshuti Zacu’, harererwamo abana 97 bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye harimo n’abafite ubumuga, ababyeyi babo bahisemo kohereza muri icyo Kigo, mu gihe abandi ari abavanywe ku mihanda aho bari batawe n’ababyeyi babo.
Hamwe n’Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Umuryango Imbuto Foundation, itsinda ry’inzobere z’abaganga b’Abashinwa baturutse ku bitaro bya Masaka, basuzumye indwara zitandukanye ku bana bafite ubumuga bose, baba muri icyo kigo ndetse batanga nk’inkunga kuri icyo Kigo.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na Umutoni Sandrine, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye icyo gikorwa.
Ashyikiriza icyo Kigo inkunga y’Ibihumbi bitandatu by’Amadolari (6.000$), Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, yagize ati “Abana ni amizero, ni ahazaza h’igihugu. Ambasade yifuza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo igere no ku bandi bana bafite ingorane mu miryango yabo. Nta n’umwe wagombye gusigara inyuma”.
Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa, ryatangaje ko bamwe muri abo bana basuzumiwe aho mu kigo, boherejwe ku bitaro bya Masaka kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuye kandi ku buntu.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko iyo nkunga yatanzwe n’ubwo bufasha mu by’ubuvuzi, byose byakozwe mu rwego rw’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 52, kandi ko guhitamo gufasha abana bafite ubumuga, bituma n’indi miryango myinshi ifite abana bafite ubumuga, ibagaragaza kugira ngo ihabwe inkunga.
Umutoni yavuze ko bashoboye kuganira ku buvuzi bukenewe, ariko icy’ingenzi cyane baganiriye n’ababyeyi babigisha ko n’ubwo abana baba bafite ubumuga, batagombye kugumishwa mu ngo, batagombye kubahisha, ahubwo bagomba kubazana bagahabwa ubuvuzi bukwiye.
Umutoni yagize ati “Hari ubufasha mu by’ubuvuzi n’ubuzima, abana bashobora kwiga, gukura ndetse bakavamo abantu bakomeye bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Rero ni byiza cyane kuba muri hano uyu munsi. Turashima inkunga yatanzwe n’abaturage b’u Bushinwa, kandi twizeye ko iyo nkunga izakomeza kugera no ku bandi bana bafite ubumuga hirya no hino mu gihugu”.
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yashimye iyo nkunga yatanzwe, avuga ko habayeho ubufatanye n’Akarere mu kugaragaza abana bafite ubumuga, ariko ko hari n’abandi bakiri mu ngo.
Ikigo cya Centre Inshuti Zacu, cyashinzwe n’Ababikira bitwa ‘Inshuti z’Abakene’ bakorera mu Rwanda, kikaba gifasha abana bafite ubumuga. Cyatangiye mu 2000, gitangirana abana batatu (3) gusa, bari batoraguwe mu muhanda, nyuma gikomeza kwaguka, cyakira abana basaga 100, nyuma 23 muri bo baza kujyanwa mu miryango yabo.
Muri iki gihe, icyo kigo gifite abana 97, kikaba gikorana n’Abanyeshuri b’abakorerabushake b’Abanyarwanda n’Abadage, bafasha mu kwita kuri abo bana babakorera ibintu bitandukanye, harimo no kubaha serivisi zijyanye n’Irerero ry’abana ‘ECD’.
Sr Francine Makamazera, Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, yavuze ko hakenewe kongerwa abakozi bita ku bana, ndetse no kugura indi modoka ndetse n’inkunga yo kugura lisansi, kugira ngo abo bana bajye bagezwa aho bafashirizwa umunsi ku wundi (daycare) nta ngorane.
Hasengimana Beata, Umubyeyi uhagarariye abandi, ufite abana babiri bafite ubumuga muri bane yabyaye, yavuze ko icyo kigo cyafashije abana be kubona serivisi zitangirwa muri ECD, na we bimuha umwanya wo kujya gukora, kugira ngo ashobore gukomeza guhahira abana be.
Ohereza igitekerezo
|