U Bushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari

Tariki 10/01/2012 hateganyijwe igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, yo guhererekanya inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika izishyurwa, u Bushinwa bwageneye u Rwanda.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bukungu no mu kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Bushinwa bufite ibikorwa byinshi bukorera mu Rwanda binyuze mu baturage ndetse no kuri Guverinoma. Abashinwa bazwi mu Rwanda cyane cyane mu gice cy’ubwubatsi n’ubucuruzi.

umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ugenda utera imbere. Ubwo ibihugu byombi byizihiza isabukuru y’imyaka 40 ishize bifitanye umubano, yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2011, abakuru b’ibihugu byombi bifurizanyije gukomeza gukorana.

Abayobozi b’ibihugu byombi bifuje ko imibanire yabo yatera n’indi ntambwe igana ku mikoranire mu bya politiki no mu by’ubukungu mu myaka iri imbere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka