U Burusiya: Hafunguwe serivisi z’ibibuga by’indege zari zahagaritswe
Minisitiri y’umutekano y’u Burusiya yatangaje ko yasenye utudege tutagira Abapilote tuzwi nka ‘drone’ bivugwa ko twari twoherejwe na Ukraine mu gace ka Moscow. Nta muntu twahitanye, nta n’ibintu bikomeye twangije nk’uko byatangajwe na Moscow.

Ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, ni bwo u Burusiya bwatangaje ko bwamagana , “ igikorwa cy’iterabwoba” cya Kiev, nyuma y’igitero cy’utudege tutagira abapilote dutanu twoherejwe mu gace ka Moscow.Icyo gitero cyahungabanyije imikorere y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Vnoukovo.
Utudege tune muri utwo twasenywe n’abashinzwe ubwirinzi bwo mu kirere, hafi y’Umurwa mukuru w’u Burusiya, mu gihe aka gatanu, kasenywe hifashishijwe uburyo bw’intambara bw’ikoranabuhanga «moyens de guerre électronique».
Nyuma y’icyo gitero abashinzwe dipolomasi y’u Burusiya yamaganye icyo yise ‘icyo gikorwa cy’iterabwoba’ cy’ubutegetsi bwa Kiev, cyo gutera agace karimo ibikorwaremezo bya gisivile, harimo ikibuga cy’indege mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Dipolomasi y’u Burusiya, Maria Zakharova.
Yagize ati, «Zelensky akora ibikorwa by’iterabwoba yifashishije intwaro ahabwa n’u Burengerazuba, cyangwa se izo agura mu mafaranga ahabwa n’u Burengerazuba, ni iterabwoba mpuzamahanga”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin, yatangaje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Vnukovo, cyongeye gufungura serivisi, nyuma y’uko cyari cyamaze amasaha 3 gifunzwe kubera icyo gitero cya za drone, aho indege 14 zagombaga gukoresha icyo kibuga, zayobowe ku bindi bibuga muri ayo masaha.
Ukraine yo ihakana ko nta ruhare ifite muri icyo gitero cya za drone nubwo ikomeza kubishinjwa na Guverinoma y’u Burusiya.
Ohereza igitekerezo
|